Ibijyanye n'uko umukino wagenze n'ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira hari inzego ziteganywa n'amategeko bigomba kunyuramo muri @FERWAFA no muri @RwandaLeague bigahabwa umurongo. Natwe nka @Rwanda_Sports mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n' izindi nzego tuzabikurikirana
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) May 17, 2025
Kuri uyu wa gatandatu habaye umukino wari ukomeye cyane wahuje ikipe ya Bugesera Fc ndetse na Rayon Sports, gusa ni umukino utabashije kurangira bitewe n’imvururu zawuvutsemo ubwo ikipe ya Bugesera yari imaze kubona igitego cya Kabiri.
Iyi kipe ya ugesera yabonye penaliti ari nayo yateje imvururu nyinshi bitewe nuko abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’Abafana batabyumvaga , aho bavugaga ko bibwe ko itagomba kuba Penality, ahubwo ko hari penality ya Rayon Sports birengagije, bagatanga iya Bugesera itariyo.
Nyuma yizo mvururu no kutumvikana cyane, abasifuzi bahisemo gusubika umukino k’ubwumutekano wabo, ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze kwisohora mu kibuga.
Nyuma yibyo byose, na nyuma yuko amakuru asakaye hose, Minisitiri wa Sports Nelly Mukazayire, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yatangaje ko imyitwarire yagaraaye ku kibuga itari myiza ndetse ko hari amategeko abihanira, ndetse yatangaje ko uru rubanza rufite abarushinzwe bazafata icyemezo cy’anyacyo, bityo rero ko byose bigomba guharirwa ababishinzwe bagafata umwanzuro muzima.
Yagize ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sport na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanywa n’amategeko.”
Akomeza agira ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri @FERWAFA no muri @RwandaLeague bigahabwa umurongo. Natwe nka @Rwanda_Sports mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana“.