Ibibazo bivugwa kuri Ntazinda Erasme, wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, byatangiye kugaragara cyane ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, mu mwaka wa 2024. Ni mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo, aho abayobozi batandukanye bitabira ibikorwa byo kwibuka ku nzibutso zitandukanye.
Ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Karere ka Nyanza, abantu baratunguwe ubwo Ntazinda yitabiraga umuhango wo kwibuka ari kumwe n’umugore utari usanzwe uzwi nk’umugore we w’isezerano. Uyu mugore w’inzobe, muremure kandi wigaragaza mu buryo butangaje, yahise yibazwaho na benshi. Icyo gihe, benshi batangajwe n’uko Madame Meya bari bazi atari we bari kumwe, bituma hatangira guhwihwiswa byinshi.
Nyuma y’icyo gikorwa, abantu batangiye kwibaza byinshi: “Ese Meya yasenye urugo rwe cyangwa ni we wasenywe?” Uwo mugore wari kumwe na Meya yaje kumenyekana ku izina rya Lucy. Uyu Lucy, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Karegeya Omar mu kiganiro yanyujije kuri YouTube Channel ye yitwa “Karegeya Omar Panel”, ngo asanzwe azwiho kugira imyitwarire itavugwaho rumwe.
Karegeya avuga ko Lucy yari afite urugo, ariko rukaba ruhari nkurudahari kuko ngo yari atacyumvikana n’umugabo we. Amakuru avuga ko uyu Lucy yagiye kwiga i Musanze, ariko agaruka ataragaragaje impamyabumenyi (diplôme) kandi umugabo we yaramwishyuriraga amafaranga y’ishuri, ndetse bikavugwa ko nta n’uwahamya ko yigaga koko. Hari n’abemeza ko yigeze kugerageza kujya muri Canada, ariko ntibyagenze neza.
Karegeya ati: “Njyewe aho atuye mu Busanza narahageze, nzi n’umugabo we n’aho akorera. Ni ikigo gikomeye muri kariya karere. Ariko uriya mugore ntanubwo Ntazinda ariwe mugabo wa mbere ayobeje ubwenge, ntabuze abagabo 4 cyangwa 5 muri iki gihugu yasitaje.”
Byongeye, bivugwa ko Lucy yinjiye mu buzima bwa Ntazinda abeshya ko ari umukozi woherejwe n’inzego kumurinda. Yiyitaga intumwa y’inzego za leta zishinzwe umutekano, maze Meya atangira kumugirira icyizere gikomeye. Icyo cyizere cyaje kuvamo ubusabane bwimbitse, aho babonanaga kenshi mu mpera z’icyumweru, mu biruhuko no mu gihe cyose babonaga akanya. Bivugwa ko Meya yahise asa n’ucitse mu rugo rwe, atangira kugaragara kenshi ari kumwe na Lucy.
Byaje kuba agatereranzamba ubwo amafoto ya Lucy yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga yicaye mu ntebe ya Meya w’Akarere, ku meza ariho ibendera ry’u Rwanda n’irindi ry’akarere cyangwa ikigo. Ababonye ayo mafoto baratangaye, kuko byari nk’ikimenyetso ko ibyabo byamaze gufata indi ntera, aho ibanga ryabo ryari rimaze kujya ku karubanda.
Ibi byose byagarutsweho na Karegeya mu kiganiro cye, aho avuga ko imyitwarire ya Lucy itari isanzwe, kandi ko kuba yaragaragaye mu ntebe y’umuyobozi bitari ibintu bisanzwe kandi bikwiye.
Iherezo rya Ntazinda Erasme mu buyobozi
Ku wa 15 Mata 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yaje gufata icyemezo cyo guhagarika ku nshingano Meya Ntazinda Erasme, imushinja kudakora inshingano ze uko bikwiye. Nyuma y’amasaha make, RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) rwatangaje ko yamufunze, ariko ntirutangaza impamvu nyayo y’iperereza rimukorwaho. Ubu aracyakorwaho iperereza.
Gusa, biragoye kwemeza niba ibi bibazo bijyanye n’umubano we na Lucy ari byo byonyine byatumye yeguzwa no gutabwa muri yombi, cyangwa niba harimo n’izindi mpamvu z’ubuyobozi n’imicungire y’akarere.
Nta rwego rwemewe ruremeza aya makuru yose 100%, bikaba ari ngombwa gutegereza ibyo iperereza rya RIB rizagaragaza, ndetse n’amakuru yemewe n’inzego zibishinzwe.