Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko bitarenze mu 2029, abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza bazaba biga ingunga imwe aho kwiga mu byiciro kuko henshi bimeze ubu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, mu nama yari igamije kurebera hamwe ishusho y’uburezi mu Rwanda by’umwihariko ku mashuri abanza n’ay’inshuke.
Nsengimana yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere uburezi, Guverinoma ifite gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bihagije mu rwego rwo gukuraho gahunda yo kwiga mu byiciro ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.
Ati “Ibi ni ikibazo cy’imibare. Leta ikomeje kubaka amashuri kugeza igihe iki kibazo kizakemuka ariko hari urugendo hagati ya none no kugeza igihe iki kibazo kizakemukira.”
Yavuze ko mu gihe ibyo bitaragerwaho, harebwa uko abana bakiga mu byiciro na bo bagomba kwiga kandi bakamenya.
Ati “Tugomba kureba uburyo abana biga kandi bakamenya mu buryo dufite. Ni nayo mpamvu n’ibyemezo byafashwe byo kugira ngo turebe ibyo twigisha muri iki gice dukurikije n’umwanya uhari wo kwiga, tubihuze. Abana biga mu buryo bw’ibyiciro, n’abiga ingunga imwe bose barangize ibiteganywa muri iki cyiciro.”
Yavuze nk’abana bo mu mashuri atatu abanza, abana baba bakwiye kubanza kwiga gusoma no kwandika no kumenya ururimi rukoreshwa mu kwigisha.
Yavuze ko ingaruka zo kwiga mu byiciro, usanga abarimu bigisha abana baharanira kurangiza ibiteganyijwe ariko abana ntibabone umwanya uhagije neza wo gusobanuza ibyo biga.
Ati “Umwarimu uba usanga adafite igihe cyo kwita ku mwana uko abikenewe, ni cyo gituma abana basibira mu mwaka wa mbere kandi bitakabaye biba byo. Kimwe mu ngamba zafashwe zo kugira ngo ibyigwa bihuzwe n’igihe cyo kwigisha bizatuma abana batsinda kurushaho kandi turizera ko ibi bintu byo gusibira bizagabanuka cyane kandi byihuse.”
Umwarimu kuri GS Kimironko I, Nkusi Marie Jeannette, yavuze ko umubare munini w’abanyeshuri mu mashuri ugira uruhare mu kuba hari abatsindwa kuko usanga abarimu batabasha kubakurikirana uko bikwiye.
Ati “Ntabwo ubona igihe gihagije cyo gukurikirana wa mwana kubera ko uba urwana no kurangiza ibiteganyijwe mu nteganyanyigisho. Gukurikirana abana bose mu minota 40 kandi ugomba kugendera ku biteganyijwe ntabwo byakunda.”
Yavuze ko umwarimu ababazwa no kuba yakigisha abana ariko ugasanga hari abasigaye inyuma kuko atabashije kubona umwanya uhagije.
Imibare igaragaza ko mu mashuri abanza usanga abana basibira cyane nko mu wa Mbere biri ku kigero cya 35%, mu wa Kabiri biri kuri 27% naho mu wa gatatu bikaba 23%.
Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye naho harimo ikibazo cyo gusibira ku kigero cyo hejuru, kuko mu mwaka wa Kane biri kuri 28% no mu mwaka wa Gatanu bikaba biri kuri 35%.