Umunyezamu mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, yamaze gusezera muri Kaizer Chiefs ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, ashimira buri wese babanye muri iyi kipe amazemo umwaka umwe.
Ntwari Fiacre yagize ati “Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro. Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi.”
Ntwari akigera muri Kaizer Chiefs, yakinnye imikino irindwi yinjizwamo ibitego 11, byahise bituma umutoza Nasreddine Nabi amutakariza icyizere, umwanya wa mbere wegukanwa na Bruce Bvuma asimburwa na Brandon Peterson.
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cya FAR Post, agitangariza ko nubwo atitwaye neza uko bikwiye, ariko yizeye ko urwego rwa Ntwari ruzazamuka dore ko ari no kumurambagiriza ikipe nziza.
Bivugwa ko Ntwari w’imyaka 25 yifuzwa n’amakipe menshi y’i Burayi no muri Arabie Saoudite, bityo izamwegukana akazayerekezamo mu gihe isoko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi itaha rizaba rifunguye.