Ntwari Fiacre ukinira ikipe y’iguhygu y’u Rwanda Amavubi yashinze irerero ry’umupira w’amaguru mu karere ka Musanze akomokamo.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ndetse na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yamaze gutangiza ‘Ntwari Fiacre Foundation’, irerero rigamije gufasha abana bato gutangira kwiga umupira w’amaguru.
Iri rerero ryashyizwe mu karere ka Musanze, aho Ntwari Fiacre akomoka, rigizwe n’amatsinda y’abana mu byiciro bitandukanye birimo abari hagati y’imyaka 10 na 12, abatarengeje imyaka 15 n’abatarengeje 18.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ntwari yavuze ko yatekereje iyi gahunda nyuma yo kubona ko inzozi ze zabaye impamo, akumva ko nawe akwiye gufasha abandi kugera aho yageze.
Yagize ati:“Maze kugera ku nzozi nari mfite, nahise numva ko ngomba gutanga umusanzu wanjye kugira ngo n’abandi bana b’Abanyarwanda babone uburyo bwo kwigaragaza no gutangira inzozi zabo hakiri kare.”
Ntwari yahisemo gushinga iri rerero i Musanze, kuko ari ho yatangiye urugendo rwe mu mupira w’amaguru, anahagira ibihe byinshi by’ingenzi mu buzima bwe. Ati: “Nahisemo gutangirira i Musanze kuko ni ho nakuriye, ni ho natangiriye gukina, kandi burya ijya kurisha ihera ku rugo,”
Yongeyeho ko intego y’iyi foundation ari iyo guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda kugira ngo mu myaka iri imbere, babashe kubona imyanya mu makipe yo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
“Turateganya ko mu myaka nka 10 iri imbere bamwe muri aba bana bazaba bakinira amakipe akomeye, yaba ayo mu Rwanda cyangwa ayo mu mahanga.”
Ntwari Fiacre, wanyuze mu makipe nka Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali, yerekeje muri Afurika y’Epfo aho yabanje gukina muri TS Galaxy mbere yo kwinjira muri Kaizer Chiefs. Kuri ubu, hari amakuru avuga ko ashobora kwerekeza mu Bufaransa.