Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda yishwe muri Jenoside – AMAFOTO

Nubuhoro Jeanne, Nyampinga wa mbere w’u Rwanda ari mu bantu b’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa yavukiye i Kigali, ari mwene Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bakaba bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo. Ni naho yiciwe hamwe n’abo mu muryango we mu minsi ya Jenoside, ubwo yari afite imyaka 22.

Mu 1991, Nubuhoro Jeanne yatowe nk’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco, aba Nyampinga wa mbere mu mateka y’u Rwanda mu birori byabereye kuri Hotel Meridien, ubu yahindutse Umubano Hotel. Icyo gihe yari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba.

Mu 1992, kubera itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, Nubuhoro na nyina bahungiye mu Burundi. Aho naho ntiyacogoye, kuko yaje guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, ndetse atsindira ikamba ry’igisonga cya mbere.

Nyuma yaho, ubwo intambara yahungabanyaga u Burundi, Jeanne n’umubyeyi we bagarutse mu Rwanda mu 1993. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jeanne, nyina, musaza we Jean Fidèle Mutaganira na mukuru we Mutesi Paulina bahungiye ku bitaro bya Caraes Ndera, bizeraga ko hari umutekano.

Nyamara ubwo ingabo za MINUAR zavanwaga aho, abasivile bari bahahungiye basigara nta mutekano. Ku itariki 17 Mata 1994, interahamwe zaje kwinjira kuri ibyo bitaro zisohora Jeanne zimukorera iyicarubozo ridasanzwe, zimujombagura ibyuma, zimubwira ko bamwica kuko ari Nyampinga w’u Rwanda.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside bari i Ndera, harimo abahamya uburyo Jeanne yishwe urw’agashinyaguro.

Musaza we Mudahunga Jean Marie yabwiye itangazamakuru mu 2017 ko mushiki we yishwe urupfu rubabaje, ku bwo kwitwa Nyampinga.

Ati: “Bamukuye mu bandi bamushinyagurira, bamujombaga ibyuma, bamukoreye ibintu byinshi bibi.”

Miss Uwera Dalila ni we waje gukurikiraho nka Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda, atorwa mu Ukuboza 1993 mu birori byabereye kuri Hotel Chez Lando, abaye uwa kabiri nyuma ya Nubuhoro Jeanne. Yahawe igihembo cy’ibihumbi 50 n’ibindi bikoresho, mu gihe Jeanne we atorwa nta gihembo na kimwe kizwi yahawe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *