Imwe mu modoka zitwara abantu z’amashanyarazi zari zarajyanywe gukora akazi ko gutwara abantu Kigali-Muhanga, yakoze impanuka ubwo yari igeze Nyabugogo.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa sita z’amanywa aho iyi modoka itwara abantu yagonze inyubako ikatirwamo amatike ikoreramo sosiyete ya Zebra.
Iyi modoka kandi yagonze n’abandi bantu bari hafi aho by’umwihariko abahakorera ibikorwa bitandukanye nk’ubudozi bw’inkweto ndetse n’abandi baba bahanyura.
Bamwe mu bari aho ubwo habaga iyi mpanuka, bavuga ko hari indi modoka yagonze iyo yakoze impanuka nuko nayo ihita igonga inzu zikatirwamo amatike.
N’ubwo bivugwa ko hari abitabye Imana bazize iyi mpanuka, ntabwo Polisi yari yemeza ko hari umuntu wahaburiye ubuzima, icyakoze inzego z’umutekano zirangajwe imbere na Polisi zahise zihagera ndetse n’inzego z’ubuzima zikora ubutabazi bw’ibanze bajyana abakomeretse kwa muganga.
Iyi modoka yagonze inzu ikatirwamo amatike bamwe bakomeretswa n’inzu yabaguyeho abandi bakomeretswa no kugongwa n’imodoka.
🚨 amakuru agezweho 🚨
Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45%, aho kwishyura 75% yishyurwa mu karere u Rwanda ruherereyemo, ingano nta mahoro ya gasutamo zizshyura mu gihe hishyurwaga 35%, isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kuba 100%, naho amavuta yo guteka azishyura umusoro wa 25% aho kwishyura 35%.