Musabyimana Donatila wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, aravuga imyato abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahuye nawe yarahumye burundu bakamusiga areba neza nk’abandi.
Mu myaka umunani ishize, uyu mubyeyi yari yarahumye ku buryo abantu benshi bavugaga ko byamaze guhinduka ubumuga bitewe n’uko yari amaranye uburwayi igihe kinini.
Uyu mubyeyi arashimira Ingabo z’u Rwanda ku bwa gahunda yo kwegera abaturage no kubaha ubuvuzi, kuko ubu amaze imyaka umunani areba neza mu gihe yakekaga ko yahumye burundu.
Uyu mubyeyi avuga ko yafashwe n’indwara y’amaso ikaza kumutera ubuhumyi atangira kugenda arandaswe kuko atabonaga na busa.
Agira ati “Nari narahumye burundu ntanafite n’icyizere cyo gukira. Naje kubwirwa n’abavandimwe ko hari gahunda iri gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda yo kuza kuvura abaturage ku buntu. Nanjye bantwaye aho bavuriraga baransuzuma, batangira ku mvura nza no gukira mbona ndarebye. Ubu maze imyaka umunani ndeba neza nigenza.”
Akomeza agira ati “Ni ishimwe rikomeye kuri aba basirikare bamvuye. Uyu munsi ubu ndakora ibikorwa bitandukanye aho mfatanya n’ahandi mu guteza imbere Igihugu.”
Abaturanyi ba Musabyimana na bo bavuga ko batunguwe no gukira kwe ariko kandi bikanabashimisha cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, ashimira umusaruro utangawa n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda kuri ubu zifatanyijemo na Polisi y’u Rwanda mu guhindura imibereho y’abaturage.