“Nyishyura” Yaka Mwana yakubitiwe mu kabari n’umugore ajya abomora, amacupa n’amabuye bivuza ubuhuha – VIDEWO

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kukwirakwira amashusho ya Yaka Mwana ubwo yari ari mu kabari kaho akunze kunywera, akahakubitirwa, agakubitwa n’umugore bivugwa ko bajya bapanga izindi gahunda.

Ubwo uyu mugore yazaga muri aka kabari agasangamo Yaka Mwana yicaranye n’abandi bagabo yahise amwataka amufata mu ijosi amwegeka ku rukuta ashaka kumukubita gusa abandi bagabo barahagoboka.

Mu magambo ateye isoni cyane, uyu mugore yumvikanaga asaba Yaka Mwana ko yamwishyura amafaranga ye.

Uyu mugore wageze aho ashaka kurwanisha icupa ry’inzoga y’icyuma, baje kumufata ndetse na Yaka ahungira ku ruhande, gusa Yaka ageze hirya yatoraguye amabuye arayatera.

Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubabazwa cyane n’ibi kuko bamwe babona ko umuntu uzwi nka Yaka atakabaye aba mu buzima nk’ubu. Reba AMASHUSHO

“Nyishyura” Yaka Mwana yakubitiwe mu kabari n’umugore ajya abomora, amacupa n’amabuye bivuza ubuhuha.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *