Ku munsi wejo hashize nibwo hamenyekanye inkuru mbi ku ngabo zirwanira ku ruhande rwa Republic Iharanira Demokarasi ya Congo ko Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari Guverineri ya Kivu ya Ruguru, yitabye Imana aguye ku rugamba bahanganyemo na M23.
Nyuma yaho urugamba rwakomeje, gusa igikuba kiracika hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yarwo.
Prezida wiki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kumuha icyubahiro yamwongereye amapeti, ndetse abasirikare bahiga ko bagomba guhorera uyu generali wabo.
Gusa amakuru aravuga ko nyuma yuko uyu musirikare yishwe, hari undi wishwe wari ukuri ye FDLR, dore ko imaze iminsi ifitanya n’ingabo za Congo.
Amakuru aravuga ko nyuma yaho M23 irashe Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari Guverineri ya Kivu ya Ruguru, undi umaze kwicwa arashwe ni uwari uyoboye FDRL Gen Ntawunguka Pacifique wari uzwi nka Omega.