Emelyne Kwizera, uzwi ku izina rya Ishanga, ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru dukesha Isibo Radio /Tv avuga ko uyu mukobwa afungiye mu karere ka Kicukiro hamwe na bagenzi be batatu, aho bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gusakaza amashusho y’urukozasoni.
Aya mashusho, akomeje gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka X (yahinduriwe izina ikaba ari Twitter), yagaragaje aba bakobwa bari mu bikorwa biteye isoni, harimo n’igikorwa gikomeye cyagaragayemo Emelyne akoresha icupa rya Heineken mu buryo bunyuranyije n’amahame y’uburere n’uburenganzira bwa muntu.
Amakuru y’ibanze aragaragaza ko aba bakobwa bari mu bikorwa bifite intego yo gushishikariza ibikorwa by’urukozasoni, bikaba byagize ingaruka ku mico n’indangagaciro z’igihugu.
Ibi bikorwa byakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe basaba ko hakazwa amategeko ahana ibikorwa by’urukozasoni mu rwego rwo kurengera umuco nyarwanda. Abandi bagaragaje ko ari ngombwa ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse ku ngaruka z’ibikorwa nk’ibi ku rubyiruko.
Ishanga hamwe n’abandi bafashwe, bakaba bari gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe inkiko. Mu gihe amategeko asanzwe agenderwaho mu Rwanda ateganya ibihano bikomeye ku bantu basakaza cyangwa bagakora ibikorwa by’urukozasoni, harasabwa ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo ibi bikorwa bihagarikwe burundu.
Inzego z’umutekano zatangaje ko zifatanyije n’izindi nzego zishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira no gukuraho bene aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga.