Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri zihanganye n’ihuriro rya AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ingabo z’u Burundi zafashe icyemezo gitunguranye cyo kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa FLN, umwe mu bari bagize ihuriro ryari rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi bitero biri kubera mu ishyamba rya Kibira, riri ku mupaka w’u Burundi na RDC, bikaba byaratangiye mu kwezi kwa Werurwe 2025, bigakomeza no mu ntangiriro za Gicurasi. Byabaye nyuma y’uko FLN yanze kwifatanya n’Ingabo z’u Burundi mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umusirikare w’u Burundi wavuganye n’urubuga SOS Médias Burundi, yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare bwahaye FLN amabwiriza yo kwifatanya n’abarwanyi ba FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo za FARDC (iza Congo) mu guhangana na AFC/M23, ariko FLN ikabyanga.
Ati: “Kubyanga kwabo kwafashwe nk’ubugambanyi. Baraburiwe, bahitamo guhungira muri Kibira.”
Iyi myitwarire ya FLN yafashwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura nk’ikimenyetso cy’uko uyu mutwe udashyigikiye inyungu z’u Burundi, ahubwo ushobora kuba ushaka kwihugiraho cyangwa se gutera umugongo imigambi ya bwo yo guhangana na AFC/M23 imaze gufata ibice by’ingenzi bya Kivu y’Amajyepfo birimo n’umujyi wa Bukavu.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo mu mpera za 2023 yagaragaje ko mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze kongera kuzamba, ingabo z’u Burundi zari zakajije ubufatanye n’umutwe wa FLN, umutwe washinzwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, biganjemo abarwanyi bavuye muri FDLR.
Mu bihe bishize, FLN yafatanyaga n’Ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo kurwanya RED Tabara, undi mutwe w’abarwanya ubutegetsi bwa Bujumbura. Ibi byari byarahaye FLN icyizere n’ubufasha buhagije.
Ariko ubwo FLN yangaga kurwanira hamwe n’izo ngabo, ibintu byarahindutse. Abarwanyi bayo batangiye guhigwa nk’uko byemezwa n’amakuru y’iperereza ry’u Burundi.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, Ingabo z’u Burundi zagabye igitero gikomeye kuri FLN muri Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke. Bivugwa ko abarwanyi 12 ba FLN bahasize ubuzima, abandi barakomereka, naho batanu bafatwa mpiri.
Umwe mu basirikare bari bayoboye iki gitero yavuze ko “cyari gishingiye ku makuru y’ubutasi yizewe, kuko FLN yari imaze iminsi ikusanya ku gahato ibiryo ku baturage baturiye ishyamba rya Kibira.”
Nubwo uruhande rw’u Burundi rwemeza ko rwatsinze, rwemeje ko umwe mu basirikare barwo yaguye muri icyo gitero, abandi batatu bagakomereka.
Abasesenguzi bavuga ko igikorwa cyo kugaba ibitero kuri FLN kigaragaza impinduka zikomeye mu nyungu z’u Burundi. Uyu mutwe wakomeje gushyirwa mu majwi na Leta y’u Rwanda ko ukorera iterabwoba mu Majyepfo y’u Rwanda, cyane cyane mu ishyamba rya Nyungwe.
Ubu noneho, u Burundi burimo kuwufata nk’inkomyi mu rugamba ruhanganyemo na AFC/M23, Ihuriro ryahinduye ikibuga cya politiki n’igisirikare mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi ntambara nshya hagati y’Ingabo z’u Burundi na FLN ishobora gusenya burundu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryari rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe AFC/M23 yo ikomeje kwigarurira utundi duce two muri Kivu y’Epfo no mu Majyaruguru.
Kugeza ubu, u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku mpinduka zabaye mu mubano wabwo na FLN, umutwe bwari bwarahaye rugari, ariko ubu bukaba bwarahindutse umuhigo.