Nyuma yiminota mike Intare za Sarambwe zahise zimucecekesha! Umwe muba Wazalendo wari i Kavumu yakoze video avuga ko yamaze kubohoza Kivu y’Amajyepfo ari nawe Guverineri mushya wayo

Mugitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 13 Mata 2025, umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 yatangaje ko bari gushaka uko abaturage bakwigishwa bakajya batangira amakuru ku gihe.

Mu busanzwe u dutero nk’utu ntitubura mu bice bimaze kuvamo intambara gusa ntabwo byagatumye abantu biheba ko hari ibice Wazalendo na FDLR bakwigarurira. Baraza bagateza akavuyo ubundi bakiruka gusa, ejo ho birutse birukwaho.

Umwe muba Wazalendo bari Kavumu yakoze video igenewe President Tshisekedi n’abacongomani baba Diaspora abereka ko yamaze kubohora Kavumu ko Ikibuga nacyo ari iminota mike bityo agiye kuba ari Guverineri wa Sud Kivu kugeza igihe President Tshisekedi azashyiriraho undi.

Nyuma yiminota mike Intare za Sarambwe zahise zimurasa ibye birangirira aho.

Ubu Kavumu imaze hafi umunsi wose nta kavuyo karimo gusa umukwabu urakomeje.

Izi Wazalendo na FDLR zarashwe cyane! Hakibazwa niba hari abandi bazongera gukina tuno dukino twa hato na hato bajya gutera M23 kuko iri kubica ababigerageje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *