Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, muri gare ya Nyabugogo habereye impanuka ikomeye ndetse bivugwa ko yahitanye abantu ikanakomeretsa abandi benshi.
Iyi mpanuka yabereye Nyabugogo yabaye mu masaha ya saa sita z’amanywa, aho bus itwara abagenzi ikora kuri rinye ya Kigali – Muhanga yagonze inzu ikatirwamo amatike.
Iyi modoka yagonze inzu ikoreramo campany ya Zebra, ndetse urukuta rugwira abantu barimo imbere.
Police ndetse n’inzego z’indi z’ubutabazi zahagobitse kugirango zite ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Nyuma y’iyi mpanuka yabereye i Nyabugogo, mu masaha ya Nyuma ya Saa sita, mu karere ka Burera naho habereye indi mpanuka iteye ubwoba.
Aho Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota itwara imizigo yari irimo abantu batatu yagonze inzu zikorerwamo ubucuruzi muri centre ya Kanyirarebe.
Iyi Centre iherereye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Amakuru atangwa n’abakurikiranye iby’iyi mpanuka bavuga ko inyubako zangiritse bikomeye ku gice cy’imbere, gusa Iyi mpanuka nta muntu yahitanye.




