Nyuma y’iseswa ry’umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, ryemejwe ku wa 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iramenyesha abantu bose ibi bikurikira:
🔹 Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yafunze imiryango yayo kandi ntizongera gutanga serivisi za dipolomasi ku butaka bw’u Bubiligi.
🔹 Serivisi za dipolomasi zizajya zitangirwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, i La Haye ([email protected] | +31 70 392 65 71).
🔹 Iseswa ry’umubano wa dipolomasi ntirigira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kurusura.
🔹Urujya n’uruza rw’Abagenzi ndetse n’Abakora akazi ruzakomeza uko bisanzwe. Abaturage b’Ababiligi bazakomeza kubona Visa bageze mu Rwanda kandi nta kiguzi cya Visa basabwa ku rugendo rutarengeje iminsi 30, hakurikijwe politike ya Visa iriho ubu.