Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma, Reagan Rugaju utoza ikipe y’igisirikare cya Special Operations Force yageneye ubutumwa abakunzi biyi kipe

Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (CTC Gabiro) ryegukanye Igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Special Operations Force (SOF) kuri penaliti 4-3, mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Ingabo z’u Rwanda. Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari umushyitsi mukuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, n’abandi.

Umukino watangiye amakipe yombi akina n’umuvuduko mwinshi, aho Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryagaragaje imbaraga mu gusatira. Ku munota wa 15, Niyonizeye Daniel yazamukanye umupira yihuta, awuhindura imbere y’izamu usanga Hakizamungu Sadone akina n’umutwe, ariko umunyezamu Hakizimana Diogene awushyira muri koruneri.

Mu minota 30, ikipe ya SOF yatangiye gusatira cyane, iniharira umupira, ariko amahirwe yabonetse kuri Simbi Sano ntiyayabyaza umusaruro. Ku munota wa 40, umukino waratuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati, bituma uburyo bwinshi bw’ibitego bugabanuka.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, SOF yahushije igitego cyabazwe ku mupira Sano yazamukanye yihuta ku ruhande rw’ibumoso, asigarana n’umunyezamu wenyine ariko ateye umupira uca hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agaragaza ubushake bwo gutsinda. Ku munota wa 58, SOF yakoze uburyo bukomeye ubwo Matabaro Desire yateraga ishoti rikomeye, ariko umunyezamu Manzi Yves arikuramo neza, arushyira muri koruneri.

Ku munota wa 70, umukino wongeye gutuza, amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga, bigaragara ko afunganye cyane. Nubwo uburyo bw’ibitego bwari bukomeje kuba buke, CTC Gabiro yakomeje kwihagararaho neza.

Ku munota wa 85, Sengoga Credeau wa SOF yatsinze igitego cyari cyitezwe cyane, ariko umusifuzi w’igitambaro agaragaza ko yaraririye, bityo igitego kirangwa. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma hitabazwa penaliti.

Mu gihe cy’izamu kuri penaliti, CTC Gabiro yagaragaje ubuhanga n’ubwitange, itsinda penaliti enye (4) kuri eshatu (3) za SOF. Ibi byatumye CTC Gabiro yegukana igikombe cy’Intwari cy’umwaka wa 2025.

Nyuma y’umukino, umutoza wa SOF, Rugaju Reagan, unazwi nk’umunyamakuru wa RBA, yagaragaje icyizere cy’ejo hazaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati:

“Siroga ya SOF iravuga iti ‘Ibigwi by’Intwari (Warriors Legacy).’ Nta ntwari igira aho iherera, ntituzigera dutsindwa. Mu kwezi kwa Kane tuzatangira Irushanwa ry’Ubwigenge, SOF tuzongera dushyiremo imbaraga kugeza ubwo tuzaryegukana. Umwanya wa kabiri si mubi, ariko dushaka uwa mbere. Tuzakomeza kwibanda ku ntego yacu kugeza ubwo tuzabigeraho.”

Aya magambo agaragaza ko nubwo batashoboye kwegukana igikombe, bafite icyizere n’ubushake bwo gukomeza guhatanira intsinzi mu marushanwa ari imbere.

Irushanwa ry’Intwari ryasize rikomeye umuco w’ubutwari n’ubufatanye mu ngabo z’u Rwanda, aho ikipe zose zagaragaje urwego rwo hejuru mu mukino w’umupira w’amaguru.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *