B Threy amaze iminsi i Goma aho ari gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere, agahamya ko yahisemo kujya kuhakorera kuko yahabonaga amahirwe y’uko hari ibikoresho akeneye bikiriyo.
Ibi B Threy yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari i Goma aho amaze iminsi afatira amashusho y’indirimbo ye nshya.
Ati “Ndi i Goma mu bikorwa byo kuhafatira amashusho, nubwo bagize ibibazo muri iyi minsi bakaba bavuye mu ntambara, hari indirimbo nari mfite numva nshaka kuyifatira amashusho ahantu hameze nk’uko hano hameze.”
Uyu muhanzi ahamya ko akibona ko i Goma nta bibazo biriyo yahise ajya kuhafatira amashusho y’indirimbo ye nshya anateganya gusohora nubwo yirinze kugaruka ku izina ryayo.
B Threy watangiriye umuziki mu itsinda rya Kinyatrap, kugeza uyu munsi amaze kugira album enye zirimo ‘Nyamirambo’ agace yakuriyemo, ‘2040’ yasohoye mu 2019 , ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022 na ‘Muheto wa kabiri’ yasohoye mu 2024.
Izi album ziyongera kuri EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020 mu gihe mu 2023 bwo yasohoye EP yise ‘For life’.
Umuhanzi ukunzwe mu gihugu arasiwe i Goma ahita ahasiga ubuzima
Umuhanzi Delicat Idengo wari uzwi cyane mu mujyi wa Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane yishwe arashwe.
Idengo yarasiwe mu gace ka Virunga i Goma.
Amakuru avuga ko abarashe uyu muhanzi bari bambaye impuzankano ya gisirikare, gusa ntibizwi niba yaba yarashwe n’umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura Umujyi wa Goma cyangwa ibyitso by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amafoto ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhanzi wari wambaye ipantalo ya gisirikare yashizemo umwuka nyuma yo kuraswa.
Bivugwa ko yarashwe ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo aheruka gusohora.
Idengo yishwe nyuma y’iminsi 18 atorotse gereza ya Munzenze yari afungiyemo. Ubwo M23 yinjiraga muri uyu mujyi ni bwo yatorotse.
Uyu muhanzi yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo, nyuma yo gukora ibihangano byagiye binenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Muri byo harimo indirimbo yise ‘Gouvernement des Fous’ inegura cyane Tshisekedi na Leta ye.
Inkuru y’urupfu rwa Idengo ikimenyekana, umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC watangaje ko iki gihugu cyabuze intwari.