Olivier Nduhungirehe yishimiye u Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi ryemeje ko abakinnyi babwo bazitabira Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri nubwo ibihugu byombi bimaze iminsi bitabanye neza.

Ku wa 3 Kamena 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi, Nathalie Clauwaert, yatangaje ko bazitabira iyi Shampiyona y’Isi i Kigali nyuma yo kugisha inama Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Ni icyemezo cyagarutsweho n’abantu batandukanye kuko kuva muri Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwaciye umubano n’u Bubuligi mu bya dipolomasi rubushinja gufata uruhande mu makimbirane abera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, avuga ku cyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Bubiligi, Minisitiri Nduhungire yavuze ko ari icyemezo cyiza, ashimangira ko Abibiligi bahawe ikaze nk’andi makipe yose.

Ati “Icyemezo cyiza kandi kiri mu murongo mwiza. Ikipe y’Amagare y’Ababiligi ihawe ikaze mu Rwanda, nk’andi makipe yose y’amagare.”

Yongeyeho ati “Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu mihanda yo mu Rwanda (tariki 21-28 Nzeri 2025), iya mbere izaba ibereye muri Afurika, izaba ari ibirori bya siporo kandi byishimwe na benshi.”

U Bubiligi buri mu bihugu bifite abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare barimo Remco Evenepoel wegukanye isiganwa ryo mu muhanda mu 2022, akanatwara isiganwa buri wese agenda wenyine harebwa ukoresha ibihe bito “Individual Time Trial” mu 2023 na 2024.

Hari kandi Umubiligikazi Lotte Kopecky na we watwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2023 na 2024 mu masiganwa yo mu muhanda, mu cyiciro cy’abagore.

Muri Gashyantare, Soudal-Quick-Step Devo Team yo mu Bubiligi yanze kwitabira irushanwa rya Tour du Rwanda 2025, ivuga ko itizeye umutekano w’u Rwanda bitewe n’intambara yaberaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa ntibyabujije ko andi makipe 14 arimo Lotto-Dstny Devo Team yo muri icyo gihugu yitabira kandi iri rushanwa ry’iminsi umunani rikaba mu mutuzo kugeza rirangiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *