Myugariro Fitina Omborenga uherutse gusubira muri APR FC, yihenuye kuri Rayon Sports avuga ko atakongera kuyikinira nyuma yo kuyibamo imushinja kurya ruswa umusubizo.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24, ni bwo Omborenga Fitina yatandukanye na APR FC, kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itari yifuje kumwongerera amasezerano mu gihe andi yari arangiye.
Nyuma yo gusinya imyaka ibiri muri APR FC, mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko aruhutse ingoyi yarimo muri Rayon Sports.
Ati “Umwaka namaze muri Rayon Sports ntiwari woroshye, cyane cyane mu mpera za Shampiyona. Habayemo ibintu byinshi cyane binateye ubwoba ahubwo byatumaga umuntu acika imbara.”
Yongeyeho ati “Mu by’ukuri umuntu yabaga afite inyota yo kuvuga ngo mvuye muri APR FC ntwaye igikombe, ngeze no muri Rayon Sports nkahita ntwara igikombe byaba ari byiza ku rugendo rwanjye. Ariko nyuma ukumva n’abayobozi bamwe na bamwe barabishimangira 100% nk’aho banagufashe cyangwa banakubonye.”
Omborenga akomeza avuga ko yashinjwaga ruswa ariko akabyumva hanze kuko nta muyobozi wamweruriye ngo abimubwire, ahubwo akagenda yigizwayo bucece.
Ati “Umuntu yagombaga gukinisha imbaraga kugira ngo agume ari hejuru. Nta n’umuyobozi wigeze aza ambwira ngo ‘Wariye ruswa’. Ahubwo baracecekaga ukabona bakwicaje hanze, ukavuga uti ‘Ko ejo bundi nakinnye nkaba nta kibazo mfite, nicajwe hanze gute?’”
Yakomeje ati “Ukumva umuntu uje arakubwiye ngo ‘ruswa muri kurya ni yo izabakoraho’. Ukagira ngo baratebya ariko nyuma yaho naje kumenya ko ibintu bikomeye. Ntago umuntu yakubeshyera icyo kintu utaranigeze ugikora mu buzima bwawe ngo wumve umeze neza.”
Gushinjwa ruswa mu kandi biri mu byatumye uyu mukinnyi asubira hasi mu mikinire, kuko urebye n’imyitozo atayikoraga neza.
Ati “Najyaga mu myitozo nkumva nsa n’uwabyanze burundu kubera icyo kintu. Naravugaga ngo ‘nonese umuntu uri kunshinja ruswa nindamuka ngiye mu kibuga bizagenda bite?’ Ntabwo byari binyoroheye na gato pe.”
Yongeyeho ati “Umwaka mpamaze nabonye ko utihanganye mu mupira w’amaguru wawureka cyangwa ugakora ibindi bibi bitaguhesha isura nziza muri rubanda. Nari mbyiteze ko nzamara nk’amezi abiri ntahembwa, ntacyo binantwaye. Nabonaga muri Rayon Sports ibibazo birimo, nkavuga nti ‘aha hantu hakurangiza urebye nabi.’”
Omborenga yongeraho ko atakongera gukinira Gikundiro, ati “Muri Rayon Sports sinasubirayo n’ibibazo nahaboneye kandi ndengana, nta na kimwe cy’ukuri kirimo. Biragoye cyane.”
Omborenga yakiniye Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda imyaka irindwi mbere y’uko ayisohokamo. Yatangaje nyuma y’abandi bagenzi be bakinanaga muri Rayon Sports ari bo Iraguha Hadji na Bugingo Hakim.