Mu muhango wo gutangiza Radio SK FM, umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Scovia Mutesi, yashishikarije abanyamakuru kuba abashoramari mu itangazamakuru kugira ngo uyu mwuga ugire agaciro karushijeho.
Mu ijambo rye, Scovia Mutesi yagize ati: “Harageze ko twe dukora uyu mwuga, tuba abashoramari muri uyu wuga kugira ngo ugire agaciro.” Yagaragaje ko kugira ibitangazamakuru byigenga bikomeye bizafasha kuzamura ireme ry’itangazamakuru no gutuma abanyamakuru babasha kwigenga mu mwuga wabo.
Uyu muhango wabereye i Kigali, witabirwa n’abanyamakuru batandukanye, abayobozi, n’abakunzi b’itangazamakuru. Radio SK FM, iyobowe na Sam Karenzi, ni radio nshya izibanda ku gutangaza amakuru, ibiganiro by’ubusesenguzi, n’imyidagaduro.
Scovia Mutesi yanagarutse ku nshingano z’abanyamakuru, abasaba gukora umwuga wabo mu buryo buboneye, bubahiriza amahame y’ubunyamwuga. Yagize ati: “Operation muzikore ariko mudahitanye abari muri operation, muzikore mudahitanye imiryango y’abo muvugaho.”
Aya magambo yashimangiye ko itangazamakuru rikwiye gukora rishingiye ku kuri, ridahungabanya uburenganzira bw’abandi, kandi rikora inkuru mu buryo bwubahiriza ubunyamwuga.
Radio SK FM izajya yumvikana ku murongo wa 93.9 FM, ikaba yiyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda.