Orlando Pirates na Kaizer Chiefs zirifuza kugura rutahizamu wa APR FC

Amakipe akomeye yo muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo arifuza kwegukana rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda.

Muri Mutarama 2025, ni bwo APR FC yakiriye uyu rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara, kugira ngo ayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 wari umaze gutandukana na JS Kabylie yo muri Algeria, yageze mu Rwanda afasha Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Muri Shampiyona amaze kuyitsindira ibitego icyenda, mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yinjije bibiri.

Ikinyamakuru cy’imikino muri iki gihugu cya Soccer Laduma, cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko umusaruro we watumye yifuzwa n’amakipe akomeye muri Afurika y’Epfo.

Uwagihaye amakuru yagize ati “Djibril Ouattara ni umukinnyi mwiza utaha izamu, arifuzwa n’amakipe yo muri Afurika y’Epfo. Benshi barabibona cyane cyane Kaizer Chiefs na Orlando Pirates kuko zikeneye rutahizamu utajegajega.”

Ouattara wasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, yanyuze mu yandi makipe nka Vitesse Arnhem yo mu Buholandi na RS Berkane yo muri Maroc.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *