Papa Fransisko yitabye Imana – Ubundi bigenda bite iyo Papa apfuye?

Papa Francis yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025, afite imyaka 88, aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.

Itangazo ry’urupfu rwe ryasomwe na Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo wa Vatikani, aho yavuze ko Papa Francis yapfuye saa 7:35 za mu gitondo, ashimangira ko ubuzima bwe bwose bwari ubwa serivisi ku Mana n’Itorero.

Bigenda bite iyo Papa apfuye?

Gushyingura Papa byahoze ari umuhango ukomeye kandi utegurwa mu buryo buhambaye, ariko vuba aha Papa Fransisko yemeje ko uwo muhango uzajya ukorwa mu buryo bworoshye.

Abapapa bamubanjirije bahambwaga mu masanduku atatu akozwe mu biti bikomeye cyane vya Sipure, ibimeze nka Muvura n’icyuma gikomeye cyane cyo mubwobo bwa zinki.

Papa Fransisko we yahisemo gushyingurwa mu isanduku y’igiti yoroheje irimo umwambaro w’icyuma cya zinc imbere.

Yanavanyeho umugenzo wo gushyira umurambo wa Papa ku ruhimbi rwizamuye ruzwi nka katafalike (catafalque), muri Bazilika ya Mutagatifu Petero kugira ngo ushyirwe ahagaragara abantu bawurebe. Papa Fransisko yavuze ko ahubwo, abazaza kumusezeraho bazatumirwa kumwunamira umurambo uri mu isanduku ifunguwe.

Papa Fransisko kandi azaba ari we wa mbere mu gihe kirenze imyaka 100 uzashyingurwa hanze ya Vatikani. Azashyingurwa muri Bazilika ya Mutagatifu Mariya Mukuru (St Mary Major), imwe muri bazilika enye za Papa zibarizwa i Roma.

BBC yavuze ko ubupapa bwa Fransisko bwazanye ibintu byinshi bishya, kandi nubwo yakomeje kuvugurura Kiliziya Gatolika, yakomeje gukundwa n’abakirisitu gakondo.

Yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika no mu karere k’isi y’amajyepfo. Kuva igihe Papa Gregori wa III wavukiye muri Siriya yapfiriye mu 741, nta wundi Mwepiskopi wa Roma wari waratoranyijwe atari Umunyaburayi. Yari kandi Papa wa mbere ukomoka mu muryango w’aba Yezuwite (Jesuit), umuryango, utaravuzweho neza kandi wanakunze gukekwaho byinshi na Roma mu mateka.

Uwamubanjirije, Papa Benedigito wa 16, yabaye uwa mbere usize ubupapa ku bushake mu gihe cy’imyaka hafi 600 kuburyo mu gihe cy’imyaka hafi icumi, ubusitani bwa Vatikani yari ifite aba Papa babiri. Uyu Benedigito, nk’uko yari azwi icyo gihe nka Kardinali Bergoglio wo muri Argentine, yari yarengeje imyaka 70 ubwo yatangiraga ubupapa mu 2013.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *