Perezida Kagame yagaragaje ko kudatera imbere kwa siporo mu Rwanda bituruka kuri bamwe mu bayirimo barangwa no gutanga za bitugukwaha ku mikino, cyangwa abajya mu bapfumu bagakoresha n’imiti ica intege abandi.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, ubwo yabazwaga impamvu ituma siporo igenda inyuma y’izindi nzego mu iterambere.
Perezida Kagame yabanje kuvuga ko hari umuco mubi uri muri siporo akunze kugarukaho, ugatuma iterambere ridindira.
Ati “Hari abantu baba bazi umupira, cyangwa hari imiryango ihari, abawuyobora na bo bahari. Ariko umuco bafite nahoraga mbivuga ku mugaragaro, ugasanga aho kugira ngo bakine rwose bashyireho umwete n’umutima ubishaka, ahubwo bagatangira gutekereza utuntu bashyira mu izamu.”
“Iyo wagiye aho ibintu byose uba wabikubye na zero, n’uriya munyezamu ushatse ntiwamushyiramo. Niba wizeye twa tuntu wadushyizemo ukamwihorera, urashyiramo uw’iki?”
Perezida Kagame ababazwa n’abantu bemera ibyo bikorwa bigayitse muri siporo, avuga ibyo biwusenya ahubwo bagakwiriye kwigira ku makosa aba yatumye batitwara neza mu mikino imwe n’imwe.
Ati “Ibyo rero ni kamere y’abantu ntabwo mfite ukuntu nabisobanura bihagije. Ubona nta kintu kirimo ariko umuntu akabyemera. Waba utemera ibyo, ugatangira gutekereza ngo ‘uzasifura ninde turebe uko tumugenza kugira ngo ejo azatubere?’ Iyo wagiye muri ibyo n’impano wari ufite n’ibindi byose biragenda.”
“Muri siporo habamo gutsinda no gutsindwa, kandi muri uko gutsinda no gutsindwa harimo gutera imbere. Wagerageje, wakoze ibyo washoboraga gukora. Niba watsinzwe wavanyemo isomo rivuga ngo ‘icyo nazize nakibonye’. Iyo watsinzwe uvanamo isomo ntabwo ugenda ngo wiyahure.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko nta muntu watera imbere ajya mu bapfumu.
Ati “Umuntu ujya mu gushaka uko yatugira abantu cyangwa ibindi bibi ntakwirirwa mvuga kugira ngo ajye mu kibuga yacitse intege ngo ajye mu kibuga batabasha guhagarara wamuvangiye imiti. Iyo kanaka atera imbere cyangwa ikipe, bituruka ku muntu utagiye mu bapfumu.”
“Aho tugeze hari Abanyarwanda bafite impano muri siporo zitandukanye, twashakisha rero ahantu hose. Byose bishingira ku kubanza kwemera uwo uri we. Gushakisha ibyo ubona hanze gusa utihereyeho ngo ubanze uvuge uti ‘nabigeraho nte?’ Ntabwo ari ibintu byizana.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame avuze kuri ruswa n’amarozi mu mupira w’amaguru, dore ko mu mwaka ushize yahishuye ko biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.
