Perezida wa DRCongo Félix Tshisekedi yatangaje ama-million y’Abanyecongo bamaze gupfa kubera u Rwanda na M23

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagereranije ko mu myaka ya vuba aha abantu barenga miliyoni 10 bamaze gutakaza ubuzima kubera u Rwanda ndetse na M23 / AFC mu ihohoterwa ryakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Yabitangaje mu gihe cyo kuganira, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 31 Werurwe i Kinshasa, ku byo bise Jenoside yakorewe Abanyekongo mu Burasirazuba, GENOCOST, aho Umukuru w’igihugu yamaganye “itsembabwoko ry’Abanyekongo”, ashimangira ko aya makuba atagomba kwirengagizwa.

Yagize ati: “Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite amateka akomeye ariko agoye cyane. Kurenga isura izwi cyane, y’igihugu gifite umutungo kamere mwinshi, ni ukuri kwijimye, akenshi kutazwi cyangwa kwirengagizwa nkana.”

Perezida Tshisekedi yagaragaje ko yizeye ko ibi biganiro bizavamo ingamba zifatika z’igihugu kugira ngo hamenyekane ku rwego mpuzamahanga jenoside yakorewe muri RDC no gushimangira amahoro arambye.

Yongeyeho ati: “Hamwe n’ibi byaha by’ubugizi bwa nabi, byirengagijwe kuva kera cyangwa ntibyahabwa agaciro n’amahanga, ukuri gutangiye kugaragara. Ibi bikorwa by’amahano, byakozwe mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’ibihugu bimwe na bimwe by’ibituranyi, cyane cyane u Rwanda, binyuze mu ngabo mbi barema, nta gushidikanya ko jenoside yabayeho muri buri gice kibabaje.”

 

Félix Tshisekedi yongeye gushimangira ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ubutabera kugira ngo agarure icyubahiro cy’abahohotewe kandi yemerere Abanyekongo kwandika amateka yabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *