Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye igisubizo yahaye abantu bamubwiraga ko bazamwica kubera kunenga abantu bafite imbaraga

Perezida Kagame yahishuye ko hari abamuburiye bamubwira ko azicwa kubera kunenga abakomeye. Yavuze ko igisubizo yabahaye ari uko aho kugira ngo yemere ibintu gutyo gusa, byaruta akibara nk’udahari.

Ati “Nigeze kumva abantu baza bambwira, bamburira bati ‘Perezida uvugisha ukuri cyane, uvuga ibintu binenga aba bantu bafite imbaraga, bazakwica’. Mbere na mbere bivuze ko ari abicanyi! Ariko igisubizo cyanjye nabahaye ni ‘murabizi, aho kugira ngo mbe hariya nemera ibyo bintu ngo bibe, sinakwibara nk’umuntu uriho.”

Yongeyeho ati “Naba napfuye n’ubundi, mbayeho ubuzima bw’ibinyoma cyangwa bwo kwishushyanya. Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda namwe, kuki mutapfa muhangana aho gupfa bibonetse kose, gupfa nk’isazi. Kubera iki?”

Ibi yabitangaje ubwo yatangaga imbwirwa ruhame kuri uyu munsi mpuzamahanga wo gutangira icyunamo cyo kwibuka Génocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *