Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ‘Rwanda Finance Ltd’ azahatanira kuyobora Côte d’Ivoire

Ishyaka riharanira Demokarasi (PDCI), ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Côte d’Ivoire, ryatangaje ko Tidjane Thiam ari we uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Kwakira 2025.

Tidjane Thiam ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Finance Limited, ari na yo iyobora Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center).

Thiam asanzwe ari Umuyobozi mukuru w’ishyaka PDCI kuko yatorewe kuriyobora mu Kuboza 2023. Ni umuyobozi wa gatatu iri shyaka ritoye kuva ryashingwa mu 1946, nyuma ya Félix Houphouët Boigny na Henri Konan Bédié, bombi bayoboye Côte d’Ivoire

Thiam ni mwishywa wa Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Félix Houphouët-Boigny.

Uyu mugabo w’imyaka 62 yatoranyijwe guhatana mu matora ya Perezida bitewe n’uko ahabwa amahirwe yo gutorwa kuko yamamaye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukungu, ndetse ashyigikiwe n’abayoboke benshi b’ishyaka rya PDCI.

Iri shyaka ryizeye ko Thiam azatorwa rikongera kugira umwanya ukomeye muri Guverinoma, dore ko ryaherukaga kuri iyi ntebe mu 1999.

Ni mu gihe ishyaka RHDP riri ku butegetsi ryerekanye ko vuba aha rizatoranya Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 83, akongera kwiyamamariza manda ya kane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *