Minisitiri Kayikwamba wa DR Congo yakiriwe na Perezida Ndayishimiye
Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Thérèse Kayikwamba w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo mu ngoro ya perezida iri mu Kiriri i Bujumbura.
Itangazo ry’ibiro bya perezida w’u Burundi rivuga ko Kayikwamba, nk’intumwa idasanzwe, azanye ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye.
U Burundi bwohereje ingabo muri DR Congo gufasha ingabo za leta kurwanya inyeshyamba za M23, leta ya Kinshasa na ONU bivuga ko zifashwa n’u Rwanda.
U Burundi kandi busanganywe ingabo mu ntara ya Kivu y’Epfo zagiyeyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, irimo uwa RED-Tabara urwanya leta ya Gitega.
Ibiri mu butumwa bwazanywe na Minisitiri Kayikwamba ntibyatangajwe.