Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bari bashinzwe umutekano wo kibuga bazwi nka ‘stewads’, wateze umufana wambukiranyaga ikibuga akikubita hasi mu buryo bwateye benshi kwikanga.
Byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo Police FC yari imaze gukina na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye muri Kigali Pele Stadium.
Ubwo abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports bishimiraga intsinzi y’igitego 1-0 babonye, umwe mu bafana yavuye mu gice gitwikiriye, anyura mu kibuga ajya mu gice cyo hakurya kidatwikiriye aho abandi bari bahagaze bakoma amashyi ndetse banabyina.
Uyu mufana wari wambaye umupira wa Rayon Sports n’ikabutura itukura, yabanje kunyura ku bashinzwe umutekano babiri, agisohoka mu kibuga gikinirwaho, agera ku wundi muntu ushinzwe umutekano washatse kumukubita rugonda ihene, undi ahita agonga icyapa cyamamarizwaho cyo ku ruhande rw’ikibuga, agwa hasi abanje umutwe.
Aba bashinzwe umutekano ba sosiyete ya Tiger Gate’s n’abapolisi bari ku kibuga, bose bahise bajya kureba niba uyu mufana ntacyo abaye, baramuhagurutse, baramuherekeza asohoka muri stade.
Nubwo byagenze gutyo, amashusho y’ibyabaye yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibabaza niba uyu mufana ntacyo yabaye.
Hari n’abasabye Polisi y’Igihugu gukurikirana ‘umusekirite’ wamukubise rugonda ihene kuko ari we wabaye nyirabayazana yo kugwa nabi kwe.
Uwiyise Ndi Umunyarwanda ku rubuga rwa X yatabaje Polisi agira ati “Mwaramutse neza, mu bushishozi mugira, nizere ko uyu mu-Steward ari gukurikiranwa, iri kosa ribaho cyane, ariko kumutega gutya akabikora ku bushake kandi yasohokaga hano harimo amakosa.”
Kuri uru rubuga rwa X, Polisi y’Igihugu yasubije umunyamakuru Mutabaruka Angelbert ko uwateze uyu mufana yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Muraho, umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pelé Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze.”
Si ubwa mbere abashinzwe umutekano wo ku kibuga bagaragaraho kubangamira abitabira imikino, cyane mu gihe cyo kwinjira kuri stade.