Polisi y’u Rwanda yatangaje icyatumye ita muri yombi umufana wa Rayon Sports wari muri stade Amahoro yaje kureba Derby ya Rayon Sports na APR FC

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wa Rayon Sports wagaragaye ku mukino wahuje ikipe ye na APR FC yambitswe amapingu nyuma yo kwanga kuva mu myanya yagenwe ku bafite ubumuga muri Stade Amahoro.

Amakuru yatangajwe kuri iki Cyumweru, nyuma yo kubazwa ku mbuga nkoranyambaga icyatumye uwo mufana afatwa. Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko uwo mufana yabwiwe ko yicaye ahateganyirijwe abafite ubumuga, ariko yanga kuhava.

Mu itangazo ryayo, Polisi yagize iti: “Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”

Uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *