Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa ahiyahuriye umuntu, bitemewe, asaba ababikora kubihagarika.
Ni nyuma yuko ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 04 Kamena 2025, hari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wiyahuriye ku nyubako iri mu Mujyi rwagati ahazwi nko kwa Makuza.
Uyu musore wiyahuye agasimbuka aturutse mu igorofa ya 13, yahise yitaba Imana, ndetse bamwe mu bari hafi aha bahita bafata amashusho n’amafoto, bamwe ntibatinya no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Ukoresha konti yitwa Bless Link ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ari mu bakwirakwije amashusho ubwo uyu musore yari akimara kwiyahura, agaragaza umurambo we.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface agendeye kuri aya mashusho yakwirakwije n’uyu, yibukije abantu bakora nk’ibi ko bitemewe.
Yagize ati “Nubwo tuzirikana ko guhanahana amakuru no gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bw’umuntu. Tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’abantu bakomeretse cyangwa umurambo, by’umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura, cyangwa umuntu uri mu kaga, ari imyitwarire itemewe na gato.”
Umuvugizi wa Polisi yakomeje agaragaza ko uretse kuba ibi bishobora guhungabanya ababibona, binashegesha abo mu muryango w’uwo muntu, bikaba byanabangamira iperereza
Ati “Ibi bikorwa byambura agaciro uwahuye n’ikibazo, bikongera intimba ku miryango yabuze ababo, bivogera ubuzima bwite bw’umuntu ndetse bishobora no gukoma mu nkokora iperereza.”
ACP Rutikanga yasoje ubutumwa bwe agira ati “Abantu baributswa guhagarika iyi myitwarire mibi, kuko itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n’abagize umuryango we.”
Inzego z’umutekano n’iperereza by’umwihariko Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukunze kuburira abantu, ko bakwiye kwitwararika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakamenya ibyo bagomba gutangaza, n’ibidakwiye gutangazwa, kuko hari ibyo bamwe bakora bikabaganisha mu gukora ibyaha.