Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi aba-Wazalendo bo mu karere ka Kayonza

Abantu barenga 40 bari biyise Wazalendo bamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu murenge wa Rukara, mu tugari twa Kawangire na Rwimishinya, ho mu Karere ka Kayonza.

Aba bantu bikekwa ko bagendaga bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibisongo, bagatema abaturage ndetse bakishora mu mirima y’abaturage ku ngufu, bayicukuramo bashakamo amasegereti.

Iki kibazo cy’iryo tsinda ry’abagizi ba nabi cyagaragajwe n’abaturage aho bavugaga ko batagihumeka kubera izo nsoresore dore ko uwatangaga amakuru y’azo ku nzego z’umutekano, yagirirwaga nabi nazo.

Nyuma y’icyo kibazo, inzego z’umutekano zirimo na Polisi y’u Rwanda zakoze umukwabu ni uko maze muri izo nsoresore hafatwamo abagera kuri 40, abandi bafatanyaga n’abo baratoroka.

Ibi byaje kwemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana wavuze ko aba bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe cya kompanyi yari yarafunzwe maze mu gihe bavuye kuyacukura bagahungabanya umutekano w’abaturage.

Kugeza ubu hariho igikorwa cyo gushakisha abo bandi batorotse kugira ngo baryozwe amabi bakoreye abaturage nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP yabitangaje.

Polisi irasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibibazo nk’ibi by’umutekano muke bikemurwe hakiri kare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *