Prince uri gushakira abacanshuro RDC, ari mu ntambara muri Haiti

Erik Prince, umunyamerika washinze sosiyete y’abacanshuro yitwa Blackwater Worldwide, uherutse kuvugwa ko yasinyanye amasezerano na RDC yo kujyanayo abacanshuro bo kurinda ibirombe, ubu yerekeje amaso no muri Haiti.

Amakuru avuga ko Prince ari gukorana na Leta ya Haiti mu bikorwa byo kurwanya abagizi ba nabi bateza umutekano muke mu gihugu bashaka no gufata Umurwa Mukuru Port-au-Prince.

Prince yashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ayo matsinda amaze iminsi agirira nabi abaturage bo muri Haiti.

Haiti imaze amezi menshi ikoresha abacanshuro b’Abanyamerika, barimo na Prince, mu bikorwa by’ibanga byo guhiga amabandi amaze igihe kinini yarigabije igihugu, aho abo bacanshuro bakoresha drone zigamije kubahitana.

Prince n’abarwanyi be batangiye gukoresha drones muri Werurwe, ariko kugeza ubu nta muyobozi ukomeye w’ayo mabandi uravugwa ko yaba yaraciwe muri ibyo bitero cyangwa se yarafashwe.

Bivugwa kandi ko Prince ari no gushakisha abasirikare bakomoka muri Haiti ariko baba muri Amerika ngo abohereze i Port-au-Prince, kandi biteganyijwe ko azohereza abacanshuro bagera ku 150 mu mpeshyi.

Leta ya Haiti itegereje kwakira intwaro n’abandi barwanyi kugira ngo irusheho gukaza urugamba rwayo ihanganyemo n’ayo mabandi.

Bivugwa ko Amerika izi neza iby’imikoranire ya Prince na Leta ya Haiti, gusa kugeza ubu ntabwo bizwi neza umubare w’amafaranga yishyuwe ngo yoherezeyo abacanshuro.

Blackwater, sosiyete yigenga yashinzwe na Prince ntikibaho kubera ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu yagiye ivugwaho, gusa Prince yashinze ibindi bigo by’abacanshuro nyuma yayo.

Mu 2009, Blackwater yahinduye izina yitwa Xe Services, nyuma mu 2011 yongera guhindura izina yitwa Academi.

Prince afite podcast akora kuri Youtube avugiramo byinshi bijyanye n’igisirikare na politiki yitwa Off Leash with Erik Prince.

Kuva ibitero bya drone byatangira muri Haiti muri Werurwe bimaze guhitana abantu barenga 200 nk’uko imirwango irengera uburenganzira bwa muntu ibisobanura.

Hagati aho, muri Haiti hari ingabo za Kenya zahoherejwe kugira ngo zigarure umutekano ariko umunsi ku wundi ibintu bikomeje gufata indi ntera.

Ku rundi ruhande, kuva mu mpera z’umwaka ushize, byatangiye kuvugwa ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagiranye ibiganiro na Erik Prince kugira ngo yohereze muri RDC abacanshuro bo gucungira umutekano ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo.

Ubwo bwumvikane bwemeranyijweho muri Mutarama 2025 hagati ye na leta ya RDC nyuma y’igihe impande zombi ziri mu biganiro.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Prince amaze igihe ari gushaka abacanshuro biganjemo abo muri Colombia, kugira ngo bajye mu kazi muri RDC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *