PSG n’u Rwanda byongereye amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Paris Saint-Germain y’u Bufaransa na Leta y’u Rwanda, bongereye amasezerano y’ubufatanye bafitanye yo kumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iyi kipe y’i Paris yatangaje ko amasezerano mashya yasinyanye n’u Rwanda azageza muri 2028.

Amasezerano yayo n’u Rwanda agena ko iyi kipe igomba kwamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo cya Stade ya Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Mu masezerano mashya harimo ingingo y’uko mu gikombe cy’Isi cy’ama-Clubs kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka, PSG izaba yambaye Visit Rwanda ku kuboko.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bwarufashije gushimangira urugendo rwarwo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, ibijyana na gahunda yo gushyigikira impano, guteza imbere siporo n’ibishya bishingiye ku muco.

Yakomeje agira ati: “Kuvugurura amasezerano akagera mu 2028 biduha amahirwe yo kubakira ku musaruro twagezeho no kurushaho gutanga umusaruro wisumbuyeho ku Banyarwanda n’umuryango mugari wa PSG ku Isi hose.”

RDB kandi isobanura ko kuvugurura aya masezerano bituma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo, kandi ko bizarushaho kugerwaho binyuze mu kuba ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara ku myenda y’imyitozo y’amakipe y’abato ya PSG yo muri Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Paris Saint-Germain, Victoriano Melero, we yashimangiye ko iriya kipe yiteguye gukomeza gukorana na Visit Rwanda.

Yunzemo ati: “Ubu bufatanye burenze kwamamaza, bushingiye ku ndangagaciro, amahirwe ya nyayo, ndetse n’umusaruro w’igihe kirekire. Dufatanyije, twerekanye uko umupira w’amaguru ushobora gushyigikira no guhuza abantu bo hirya no hino ku Isi.”

U Rwanda rwatangiye gukorana na PSG biciye muri Visit Rwanda muri 2019.

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Binyuze muri aya masezerano kandi, abana 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *