Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba.
Amasezerano yasinywe arimo ingingo y’uko u Rwanda na RDC byasinyana amasezerano y’amahoro.
Ni amasezerano biteganyije ko ashobora kuzasinywa nyuma yo kugira uruhare mu biganiro birimo ibya Nairobi, ibya Doha ndetse n’iby’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri kugirana n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwayo.
Qatar biciye muri Minisiteri y’Ububanyi yayo, yatangaje ko aya masezerano ari intambwe nziza kandi y’ingenzi iganisha akarere ku mahoro n’umutekano.
Yagize iti: “Aya masezerano ashimangira kubaha ubwigenge bw’ibihugu byombi n’ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro kandi ziganiriweho, Qatar iyabona nk’intambwe nziza kandi y’ingenzi iganisha ku mutekano n’amahoro mu karere.”
Guverinoma ya Qatar yashyimye uruhare Amerika yagize muri aya masezerano, igaragaza ko iyi ari imwe muri gahunda ngari y’umuryango mpuzamahanga mu gukemura amakimbirane no guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Tariki ya 18 Werurwe 2025, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani yahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bemeranya ko bashyigikiye gahunda yo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro bya politiki.
Ibyo abakuru b’ibihugu baganiriyeho byari mu murongo watanzwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) ubwo yahuriraga mu nama idasanzwe yabereye muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare.
Mbere y’uko Emir wa Qatar ahuza Perezida Kagame na Tshisekedi, byagaragaraga ko guhuza u Rwanda na RDC byagoranaga, bitewe no kutemeranya ku ngingo zitandukanye z’umutekano, cyane cyane ku mpamvu yatumye abarwanyi ba AFC/M23 bafata intwaro.
Mu Ukuboza 2024, u Rwanda na RDC byahuzwaga na Angola byari kugirana amasezerano agamije kugarura amahoro mu karere, ariko igikorwa gihagarikwa bitunguranye, nyuma y’aho abahagarariye RDC banze kuganira na AFC/M23.
Qatar kandi yashoboye guhuza RDC na AFC/M23, nyuma y’ibiganiro byabaye kuva muri Werurwe 2025, impande zombi zigirana amasezerano yo guhagarika imirwano tariki ya 23 Mata kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.