Umunya-Tunisia, Afhamia Lotfi, wahoze ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS&L yamaze gutangazwa nk’Umutoza Mukuru wa Rayon Sports FC, aho azayikomezanya mu mwaka utaha w’imikino ndetse ikaba imwitezeho kwitwara neza muri CAF Confederation Cup.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, ni bwo Rayon Sports yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, itangaza ko yabonye umutoza mushya uzayifasha gutwara ibikombe.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamije ko uyu mugabo azafasha iyi kipe mu marushanwa akomeye arimo n’aya mpuzamahanga.
Ati “Turifuza Rayon Sports nshya itwara ibikombe, ishingiye ku mbaraga, icyerekezo no kwitwara neza. Abafana bacu bitegure ikipe ibatera ishema kandi ifite intego, ikipe ihatana mu marushanwa y’imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup.”
Lotfi aherutse gutangaza ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi nziza, bityo “kuyitoza byaba ari ishema.”
Nyuma yo gutangaza uyu mutoza kandi, Rayon Sports yamenyesheje abakunzi bayo ko Umunsi w’Igikundiro wa 2025 uzaba hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na tariki ya 9 Kanama 2025.
Kuri uyu munsi Rayon Sports ikaba iteganya kuzahura na Yanga SC yo muri Tanzania, bigahurira kuri Stade Amahoro, i Remera.
Lotfi watoje amakipe atandukanye arimo na United Arab Emirates yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu mwaka ushize wa Shampiyona y’u Rwanda yafashije Mukura VS gusoreza ku mwanya wa gatanu, ndetse mu Gikombe cy’Amahoro asoreza ku mwanya wa kane.