Rayon Sports na Bugesera FC bagaruka mu kibuga ku wa gatatu: Dore ibisobanuro byose ku mukino uzaba udasanzwe

Nyuma y’uko umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC usubitswe utarangiye, byemejwe ko uzasubukurwa ku wa Gatatu saa cyenda (15:00), ukabera mu Bugesera.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bushinzwe gutegura shampiyona, uyu mukino uzakomeza ku munota wa 57 aho wari ugeze usubikwa. Ibyari bimaze kuba birimo ibitego bibiri bya Rayon Sports (2-0) bizagumaho, nta kintu kizahinduka ku musaruro wari umaze kuboneka.

Ibyihariye kuri uyu mukino:

  • Nta mufana wemerewe kwinjira, haba ku ruhande rwa Rayon Sports cyangwa Bugesera FC. Umukino uzakinwa nta baterankunga (huis clos).
  • Buri kipe yemerewe abayobozi batatu gusa (3), kandi ntibemerewe kurenza uwo mubare.
  • Abasifuzi b’uyu mukino ntibahinduwe, bizakomeza kuba ba bandi basifuraga mbere y’uko usubikwa.

Uyu mukino utegerejwe n’abantu benshi, cyane cyane abafana ba Rayon Sports bishimira intsinzi yari imaze kuboneka, ndetse na Bugesera FC ishobora kuba igifite icyizere cyo gukura amanota ku rugo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *