Rayon Sports yaba iri guterwa nayo ikitera?

Umwuka utari mwiza no kwishishanya bikomeje kwiyongera muri Rayon Sports iheruka gutakaza Igikombe cy’Amahoro, nyamara isabwa gutsinda imikino itanu isigaje ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019.

Hagiye gushira ukwezi, kuva mu ntangiriro za Mata, muri Rayon Sports havugwamo kudahuza hagati y’abakinnyi, abatoza n’abayobozi.

Ibyo byabanjirijwe no gutakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona no kwanga gukora imyitozo, bikurikirwa no guhagarika abatoza barimo Robertinho na Mazimpaka André, mbere y’uko Rwaka Claude wahawe iyi kipe ngo ayitoze mu mikino isigaye, ayisubiza ku mwanya wa mbere.

Gusa ibyo bibazo ntibirarangira kuko byongeye kugaragara mbere gato y’imikino isoza Igikombe cy’Amahoro, aho abakinnyi bamwe ba Rayon Sports bashinjwe kudatanga umusaruro, abandi bakavugwaho kurya ruswa.

Rayon Sports yaba iri guterwa na yo ikitera?

Ku kigero cyo hejuru, umupira w’amaguru wo mu Rwanda ukinirwa hanze y’ikibuga kurusha mu kibuga, ndetse kenshi usanga hari abavuga uburyo umukino uri butangire mbere y’uko uba. Si ihame ko byose bizagenda uko byavuzwe 100%, ariko niwicara ugasesengura, uzasanga nta kabura imvano.

Mu mikino isoza umwaka w’imikino, cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, haba harimo imibare myinshi hagati y’amakipe ashaka igikombe n’arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Aha ni ho usanga abahanga bakoresha uburyo bwose bushoboka bushobora kubafasha kubona intsinzi, bwaba ubwo mu kibuga ndetse na bwa bundi bwo hanze yacyo, rimwe bugirwamo uruhare n’abafana cyangwa abayobozi.

Kuri Rayon Sports, ihanganiye Igikombe cya Shampiyona na APR FC, birasa n’aho byamaze kwivanga kuko ikomeje kuvugwamo ubugambanyi na ruswa kuri bamwe mu bakinnyi bayo.

Kuva ku munyezamu Khadime Ndiaye wamaze kwamburwa umwanya ubanza mu kibuga, ukagera ku bandi bakinnyi barimo Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Ndayishimiye Richard, Souleymane Daffé, Muhire Kevin na Iraguha Hadji, bose bashinjwa gutsindisha ikipe no kutayitangira.

Bamwe muri abo bivugwa ko bamaze kumvikana na APR FC, ariko wavugana n’abo muri iyi kipe yambara umukara n’umweru bakavuga ko ibyo na bo babyumva bivugwa mu itangazamakuru.

Rayon Sports imaze amezi abiri idahemba abakozi bayo, aho batabonye imishahara ya Werurwe na Mata, bamwe bakabihuza n’uwo musaruro muke mu kibuga no kuba bishoboka ko umukinnyi yarya iyo ruswa kubera ko adaheruka guhembwa.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abatoza b’iyi kipe ko abakinnyi barimo Omborenga Fitina na Nsabimana Aimable batazongera kujya mu kibuga nk’uko byagenze kuri Khadime Ndiaye.

Bivugwa kandi ko iki cyemezo gishobora gukurikira ku bandi barimo Bugingo Hakim na Iraguha Hadji, bombi bari mu bashinjwa kutitanga no gutsindisha ikipe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro batsinzwemo na APR FC ibitego 2-0 ku wa 4 Gicurasi 2025.

Myugariro Omborenga Fitina aheruka kwandikira ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba gusesa amasezerano kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo, ariko amakuru akavuga ko yabisunikiwe no kumva ko nta cyizere agifitiwe muri Gikundiro.

Havugwa ko kandi icyemezo nk’iki gishobora gufatwa ku bakinnyi barimo n’abari ku mpera z’amasezerano yabo nka Iraguha Hadji, Bugingo Hakim na Nsabimana Aimable [we ugifite amasezerano].

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa Kabiri, Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yavuze ko ibijyanye na ruswa bivugwa muri iyi kipe btabiha agaciro kuko nta bimenyetso ababivuga bagaragaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *