Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) iyisaba kwitwararika no kwitonda mu kugena abasifuzi bazayobora umukino uzayihuza na Bugesera FC, uteganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2025. Ibi bikubiye mu ibaruwa yanditswe ku wa 16 Gicurasi 2025, isinywe na Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thadée.
Rayon Sports yagaragaje impungenge zishingiye ku byabaye mu mikino iheruka, aho hari amakipe yasabye guhindurirwa abasifuzi kubera imiyoborere itanoze ya bamwe muri bo. Iyi kipe ivuga ko bimwe mu byemezo bifatwa n’abasifuzi bituma amakipe atakaza icyizere, bigatera urujijo ndetse bikabangamira isura y’irushanwa.
Mu ibaruwa yayo, Rayon Sports yavuze ko kuba umukino uzaba ari uwo kwishyura wa ½ cy’irushanwa rya shampiyona, bivuze ko ari ingenzi kandi usaba imiyoborere iboneye n’idafite aho ibogamiye. Yasabye FERWAFA ko abasifuzi bazayobora uyu mukino baba ari abasifuzi mpuzamahanga (FIFA Referees), kugira ngo hirindwe amakemwa no gukomeza icyizere mu mikino ya shampiyona.
Iyi kipe yanatanze urugero rw’amakosa abiri yagaragaye mu mikino Vision FC yakinnye muri shampiyona y’uyu mwaka:
- Ku wa 05 Ugushyingo 2024, ubwo Vision FC yakinnye na Mukura VS, abasifuzi barimo Eric Dushimimana, Eric Mugabo na Munyangoga Papillon bakoze amakosa yagaragaje kudakurikiza amategeko, aho umukinnyi wa Mukura yakorewe ikosa rikomeye ariko ntihafatwa umwanzuro ukwiye.
- Ku wa 12 Gicurasi 2025, ubwo Vision FC yatsindaga Marine FC, umukino wayobowe na Ngaboyisonga Patrick, Maniragarama Valery na Rukumbuzi Justin. Rayon Sports ivuga ko umusifuzi mukuru w’uyu mukino, Ngaboyisonga Patrick, ari we FERWAFA yateganyaga ko azasifura umukino wayo na Bugesera FC, nyamara atari ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga.
Rayon Sports yasabye FERWAFA ko yajya ibanza gusuzuma neza imyitwarire n’inzego z’abasifuzi mbere yo kubaha inshingano zo kuyobora imikino ikomeye. Ibyo ngo byafasha mu kubungabunga isura y’irushanwa n’icyizere mu bafana.
Iyi baruwa yagejejwe no ku yandi mashami arimo:
- Minisiteri ya Siporo
- CAF (Confederation of African Football)
- Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League
Rayon Sports yashoje ibaruwa isaba ubufatanye mu gukemura iki kibazo kugira ngo irushanwa rirangire mu mucyo no mu bwisanzure.