Rayon Sports yatahanye amafaranga, Mukuru icyura amanota! Hamenyekanye akayabo k’amamiriyoni Murera yinjije ku mukino yatsinzwemo na Mukura VS

Rayon Sports yaraye ibonye Miliyoni 67 Frw zavuye mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona yaraye itsinzwemo na Mukura 1-0.

Uyu mukino uzwi nka ‘derby’ y’amateka wabereye muri Stade Amahoro. Wari umukino wa gatanu iyi kipe y’i Nyanza ikiniye muri iyi stade ivuguruye, ni nyuma yo kuhakirirwa na Gasogi United ndetse ikahahurira inshuro eshatu na APR FC.

Amakuru IGIHE ikura mu bacuruza amatike ndetse n’abo muri iyi kipe avuga ko Rayon Sports yacuruje amatike 17 450, ikuramo agera kuri Miliyoni 54.

Iyi kipe yanabonye Miliyoni 13 Frw mu baterankunga batandukanye bari kuri Stade Amahoro, bivuze ko muri rusange uyu mukino wayisigiye Miliyoni 67 Frw.

Muri aya mafaranga, Gikundiro yakuyemo Miliyoni 10 Frw zo kwishyura Stade ndetse n’izindi miliyoni 8 Frw zagiye mu bikorwa byo gutegura uyu mukino no kwishyura abakozi. Bivuze ko iyi kipe yatahanye 45 000 000 Frw.

Igitego cya Abdul Jalil wa Mukura VS ku munota wa 75, ni cyo cyabaye itandukaniro hagati y’amakipe yombi muri uyu mukino.

Rayon Sports nubwo yatsinzwe yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 46, mu gihe Mukura VS yafashe umwanya wa gatanu n’amanota 33.

Amanota iyi kipe yarushaga mukeba, APR FC ashobora kugabanuka bitewe n’ikiri buve mu mukino APR FC ifitanye na Vision FC kuri iki Cyumweru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *