Rayon Sports yisubije Igikombe cya Shampiyona y’Abagore

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangire.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yabigezeho kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutsinda Inyemera WFC ibitego 2-1, igira amanota 53, irusha amanote icyenda Indahangarwa WFC ya kabiri.

Umutoza wayo, Rwaka Claude, yavuze ko yishimiye gutwara iki gikombe, ashimira abakinnyi be n’ubuyobozi bwababaye hafi.

Ati “Mbere na mbere ni ibyishimo cyane, by’umwihariko uyu munsi twasabwaga gutsinda cyangwa inota rimwe kugira ngo dutware Igikombe cya Shampiyona. Ku giti cyanjye ndishimye, ndashimira ubuyobozi, abo dukorana, abakinnyi n’abafana batubaye hafi kuko byari urugendo rurerure cyane.”

Yakomeje avuga ko bagiye kwitegura bashyizemo imbaraga kugira ngo bazitwara neza ku rwego rwa Afurika nyuma yo gusezererwa batarenze amajonjora ya CECAFA ubwo baheruka gusohokera u Rwanda.

Ati “Ingamba by’umwihariko ni muri Champions League ihera muri CECAFA, ubushize twarasohotse ntibyagenda neza, bwari ubwa mbere ikipe isohotse. Ubu tugiye kwitegura, ni yo ntego kugira ngo turebe ko twakwitwara neza.”

Ni igikombe cya kabiri cya Shampiyona, Rayon Sports WFC yegukanye nyuma yo kugera mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino ushize.

Gikundiro yaherukaga kwegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025, ifite amahirwe menshi yo kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 5-1 mu mukino ubanza wa ¼.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *