Abaganga b’abanye-Congo bateguje leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bashobora kwimukira mu Rwanda, mu gihe yaba itabishyuye amafaranga y’ibirarane by’imishahara ibabereyemo.
Aba baganga babigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, ubwo bari mu myigaragambyo isaba leta kubishyura. Ni imyigaragambyo yabereye i Kinshasa mu murwa mukuru.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abo baganga bumvikana baririmba indirimbo zirimo ubutumwa bumwira leta ko “ibi niba mutabishaka [kwishyura], turimukira mu Rwanda. Turambiwe Congo.”
Aba baganga kandi bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa burimo ubusaba leta ya RDC kubishyura umushahara wabo n’amafaranga y’uduhimbazamusyi mu buryo bw’aka kanya.
Amafaranga y’imishahara abaganga bo muri RDC bishyuza ni ayo kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Aba bakozi barataka inzara, mu gihe mu minsi ishize Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko agomba kubongerera umushahara, kimwe n’abandi bakozi ba leta barimo n’abasirikare.