RDC yeruye igaragaza ko mu byo iryoza Kabila harimo ‘kwerekeza mu Rwanda’

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko mu byo iryoza Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu harimo kwerekeza mu Rwanda.

Mu kwezi gushize ni bwo Joseph Kabila umaze igihe aba mu buhungiro ni bwo yatangaje ko ateganya gusubira muri RDC aciye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko uyu mugabo wayoboye RDC yaba ari mu mujyi wa Goma kuva muri Mutarama uyu mwaka, ibyatumye Kinshasa imufatira ibyemezo bikakaye birimo kumukurikirana mu nkiko, guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye rya PPRD ndetse no gufatira imitungo ye yose.

Ku wa 24 Mata mu itangazo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani yanditse asaba Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga gukurikirana Kabila, yagaragaje ko uriya wahoze ari Perezida atakabaye yarakoreye urugendo mu Rwanda cyangwa mu bice bigenzurwa na M23.

Ati: “Nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu ntiyari akwiye kujya mu Rwanda no mu turere twigaruriwe n’abateye igihugu inzego za leta zitabizi. Ingingo ya 5 y’Itegeko No 18/021 yo ku ya 26 Nyakanga 2018 ishyiraho urwego rw’abahoze ari ba Perezida ba Repubulika batowe ndetse ikanashyiraho ibyo abahoze ari abayobozi b’inzego zashyizweho (Perezidansi) bagombwa, imusaba kubahiriza inshingano z’ububiko, icyubahiro, gukunda igihugu n’ubudahemuka.”

Kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko Kabila yaba yaraje mu Rwanda cyangwa akajya i Goma, kuko nta foto imugaragaza ari muri utu duce twombi yigeze imugaragaza; ndetse ishyaka rye rya PPRD riri mu banyomoje ariya makuru.

Ni Kabila nyuma y’iminsi mike bivuzwe ko ari i Goma wagaragaye i Mbabane muri Eswatini, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umwami Mswati III.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *