Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR, ubu babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi 10.
Ni imibare igaragaza ko uyu mutwe ukiriho nubwo hashize igihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko utagiteye ikibazo.
Brig Gen Rwivanga yabwiye IGIHE ko abarwanyi ba FDLR bari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi 10, kandi “bivanga mu baturage iteka iyo bagabweho igitero”.
Yakomeje avuga ko babarizwa mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.
Abo muri Kivu y’Amajyaruguru ni bo bagira uruhare mu guhungabanya umutekano mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Ni mu gihe nk’ishyamba rya Kibira, ryakunze kwifashishwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse i Burundi.
Mu 2021, abarwanyi 15 ba FLN bateye mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi, baturutse muri iri shyamba, baza kugwa muri “ambush” y’Ingabo z’u Rwanda bamwe baricwa.
Hari nyuma y’uko mu minsi mike yari yabanje, abo barwanyi bari bateze imodoka muri ako gace mu bitero byapfiriyemo inzirakarengane z’abasivili.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko FDLR yahungabanyije umutekano w’igihugu mu myaka myinshi ishize, ndetse kuva mu 2022 yagiye igaba ibitero mu Kinigi no mu Karere ka Rubavu.
Muri Werurwe na Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera, Ingabo za RDC hamwe n’abarwanyi ba FDLR bateye ku butaka bw’u Rwanda, bakomeretsa abaturage ndetse banangiza imitungo yabo.
Muri iyo minsi, hari ibindi bikorwa bagizemo uruhare birimo gushimuta abasirikare b’u Rwanda babiri bari ku burinzi byakozwe na FARDC ifatanyije na FDLR.
Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye abaturage bagera ku bihumbi bibiri b’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Inshuro zose u Rwanda rwagaragaje ko rubangamiwe n’uyu mutwe, RDC ntiyigeze ibikozwa, ibintu byakuruye umwuka mubi, wagejeje aho uyu muturanyi wo mu Burengerazuba atangira gahunda zo kwifashisha aba barwanyi mu gutera u Rwanda, agakuraho ubutegetsi.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko intambara idashobora gukemura ibibazo by’umutekano muke, ahubwo ko RDC ikwiriye gukurikiza inzira za politiki na dipolomasi, igahagarika imikoranire n’uyu mutwe.
Iyi ngingo ya FDLR ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije abahuza mu bibazo by’umutekano mu biganiro byabereye i Doha n’i Washington. Rugaragaza ko RDC ikwiriye guhagarika gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba kuko uhungabanya umutekano warwo.