Reka izi ngeso hakiri kare cyangwa utakaze umukunzi wawe

Urukundo rw’ukuri ruraramba, ariko gusigasira uwo mubano bisaba kwitwararika no kumenya ibyo ugomba kwirinda. Abantu benshi bashobora gutangira urukundo rutanga icyizere ariko ntirurambe, biturutse ku ngeso zica intege umubano.

Nk’uko byagaragajwe n’ikinyamakuru Hindustan Times hari imyitwarire buri muntu agomba kureka niba ashaka ko urukundo rwe ruramba, by’umwihariko mu gihe urukundo rwanyu rugamije kubaka ejo hazaza. Dore zimwe muri izo ngeso:

1. Kutizera uwo mukundana

Urukundo ruba rwubakiye ku cyizere. Gushidikanya, kugenzura umukunzi wawe cyangwa kumushyiraho abantu bamugenzura bishobora kubyara amakimbirane. Ni ingenzi kumwizera no kumuha umwanya, yisanzuye.

2. Kunenga umukunzi mu ruhame

Kwerekana amakosa y’umukunzi wawe imbere y’abandi ni kimwe mu bintu bishobora gusenya urukundo. Ibibazo byanyu mukwiye kubikemurira hagati yanyu, mu bwubahane no mu ibanga.

3. Kwihugiraho ukirengagiza umukunzi wawe

Iyo umuntu aheranwa n’akazi cyangwa ibindi bimugendaho akibagirwa ko afite uwo bakundana, bituma habaho icyuho mu mubano. Ni ngombwa guha umwanya umukunzi wawe, ukamwereka ko umwitayeho.

4. Guhora kuri telefone n’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Mu gihe muri kumwe, ni ingenzi gushyira ibyo bikoresho ku ruhande, ukamwereka ko umuha agaciro n’igihe. Ibi bituma habaho kuganira no kumva amarangamutima y’undi.

5. Kudasubiza amarangamutima y’umukunzi wawe

Kugaragaza ko wita ku byo akubwira, kumva amarangamutima ye no kumuba hafi ni iby’ingenzi. Irinde kumubwira amagambo amubabaza kandi niba wamukoshereje, gira ubutwari bwo gusaba imbabazi.

6. Guharira umukunzi wawe inshingano z’urukundo

Urukundo ni urugendo rw’abantu babiri. Si byiza gutegereza ko buri gihe ari we ugomba kukubwira ko agukunda cyangwa gutegura gahunda zose. Jya wiyumvamo uruhare rwo gusigasira umubano wanyu.

Mu ncamake, urukundo ruramba rusaba ubwumvikane, kubahana, kwizerana no gufatanya. Nta rukundo ruhamye rutagira ibyo rwitaho. Niba wifuza ko umubano wawe ugera kure, tangira usige inyuma ingeso zibangamira urukundo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *