RGB yavuze ku nyigisho z’ubuyobe zishinjwa Grace Room Ministries ya Pastor Julienne

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith, yavuze ko inyigisho zihabanye n’ibyo siyansi yemeje, nk’izo Grace Room Minisitries iherutse kwigisha aba ari iz’ubuyobe kandi zitakwihanganirwa.

Mu kiganiro na Mama Urwagasabo, Kazaire yavuze ko amashusho amaze iminsi acaracara ku mbuga nkorambaga, yerekana abayoboke ba Grace Room Ministries bavuga ko bakize SIDA, abandi bakamenya kwandika batarigeze bakandagira mu ishuri, ari inyigisho z’ubuyobe.

Yagize ati “Hari ibyo twabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bakiza SIDA, twabonye abantu babitangamo ubuhamya ngo umuntu yaryamye atazi kwandika bucya abizi. Iyo bisohotse kuriya bikitirirwa umuryango, nawo ntuhaguruke ngo ubihagarike, biba biganisha ku nyigisho z’ubuyobe.”

Yakomeje avuga ko “Hari ibintu tuzi ko ari siyansi, bifite na politiki y’igihugu ibigenga bifite n’uko bisobanurwa, icyo gihe inyigisho ziza zihabanya n’ibintu siyansi yerekanye, ibintu igihugu cyemeye kikagira umurongo kibiha, biba biganisha mu nyigisho z’ubuyobe.”

Kazaire yavuze ko ikibazo atari imyizerere ahubwo ari ingaruka iyo myizerere ishobora kugira ku muturage.

Yagize ati “Bifite ingaruka nini ku myumvire y’abantu, umuntu ashobora kuvuga ngo hariya hantu baravura akareka kujya kwa muganga, iyo aretse kujya kwa muganga kandi ariho indwara ye yagakiriye ubuzima bwe buba buri kujya mu kaga, rero mureke ajye kwa muganga, ahubwo wongereho iryo sengesho umusengere akire vuba.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu nshingano z’imiryango imeze nka Grace Room ari guteza imbere umuturage haba mu myizerere ndetse no mu buzima busanzwe kandi bigendanye n’umurongo w’igihugu.

Yagize ati “Mu nshingano z’iyi miryango harimo kubaka Umunyarwanda mu buryo bwuzuye, mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’iterambere, mu buryo bw’icyubahiro tugomba abantu n’ikiremwamuntu.”

Kazaire Judith avuga ko iyo bitagenze uko usanga imiryango imwe yatswe ubuzima gatozi nk’uko biherutse kugendekera Grace Room Ministries.

Ku wa 10 Gicurasi 2025 ni bwo Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *