RIB yashyikirije ubushinjacyaha Dosiye y’abahohoteye Turahirwa Moses

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye y’abantu bane bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions ndetse no kwica imbwa ye, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. 

Ibi byabaye ku wa 24 Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze, aho Turahirwa avuga ko yatewe n’itsinda ry’abantu bamugiriye nabi.

Amakuru avuga ko intandaro y’ubu bushyamirane yabaye imbwa ye, ubwo yasatiraga intama z’abaturage, bigatuma zitabuka ibiziriko zikangiza imyaka.

Nyuma yo kwakira ikirego, RIB yakoze iperereza maze ku wa 3 Werurwe 2025 ishyikiriza dosiye Ubushinjacyaha. Haracyashakishwa abandi bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Moses w’imyaka 34 yahise asaba inzego zishinzwe umutekano gukurikirana ababikoze ndetse n’Umukuru w’Umudugudu w’aho byabereye na we arimo gukurikiranwa ku cyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Iperereza rirakomeje kugira ngo ubutabera butangwe ku buryo bukwiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *