RIP Evelyne! Mbere yuko uyu mukobwa wasengeraga muri Grace room apfa, yabanje kwandikira Pastor Julienne ibaruwa yuzuyemo amagambo y’ubuhanuzi bukomeye

Mu rusengero rwa Grace Room ruyobowe na Pastor Julienne, humvikanye inkuru y’umukobwa witwa Evelyne, wari uzwi cyane muri Media y’uru rusengero aho yari Camerawoman ( yafotoraga mu rusengero) no mu bikorwa by’ivugabutumwa, yasize ibaruwa yuzuyemo amagambo y’ubuhanuzi, ayishyikiriza Pastor Julienne mbere y’uko atabaruka mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mata 2025.

Evelyne yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’Itorero Grace Room, mu buryo butavugwaho rumwe, Evelyne yanditse ibaruwa isa nk’ifite igisobanuro kidasanzwe, irimo ubuhanuzi bukomeye, bwuzuyemo amagambo atangaje yasigaye yibazwaho na benshi.

Mu ibaruwa yasize, yagize ati:

Grace room, mbasize mu gihe nk’icya Maria, ndabatwakiriye n’umwuka wanjye, kuko mugiye kubyara ibidasanzwe, bizabera igisubizo Isi yose.

Aya magambo yafashwe nk’ubutumwa buhanura ibihe bishya ku Itorero rya Grace Room. Yavuze ko abanyetorero bameze nka Mariya, umubyeyi wa Yesu, wahawe inshingano idasanzwe yo gutwita igisubizo cy’isi – Yesu Kristo. Evelyne yagereranyije Grace Room n’umubiri wa Mariya, igiye kubyara ibintu bihambaye, bidashobora gusobanurwa n’ubwenge bw’abantu, ahubwo bishingiye ku mwuka.

Yarakomeje ati:

Buri gihe iyo hagiye kuvuka ibidasanzwe, cyangwa udasanzwe habaho gutwikirwa, ukaba aho isi itabona, aho ibyakumaraga imbaraga z’umutima bikubura iyo ubundi ukiherera nk’intumwa za Yesu uko ziherereye…

Aha, yasobanuraga ko ibihe bigoye n’ukwikomanga ku mutima, ari intangiriro y’ibikorwa bikomeye by’Imana. Ibyo bihe by’igitutu n’iturika ry’amarangamutima ni ibihe Imana itwikiramo intumwa zayo, ikazibika mu bwihisho bw’Imana, ari naho havuka ibisubizo bitungura isi.

Mu gusoza ibaruwa ye, Evelyne yavuze amagambo yuje icyizere n’amabwiriza:

Mugende mubyare ibitangaza… Isi igiye kumenya yuko hari iminsi yigeze kubaho Data nawe akayatendinga. Uko biri kose murabyaye, mubyaye ibidasanzwe. Maria we, vuza impundu kuko urabyaye. Mwatoranyijwe mu bandi bose ukizeranwa gusigatira igisubizo isi yaritegereje.

Aya magambo yasigaye asubirwamo kenshi n’abakirisitu bo muri Grace Room n’abari bamukurikiranira hafi. Byabaye nk’umurage yasize, amagambo afatwa nk’itanga ry’umurage w’umwuka. Pastor Julienne, ubwo yavugaga ijambo ry’ihumure ku cyumweru cyakurikiyeho, yavuze ati:

“Umugeni aratabarutse, asanzeyo Data”

Uko amanywa n’ijoro bihita, abarokore n’abandi bakurikirana iby’ubuhanuzi bagenda batangira kureba iyo baruwa nk’igikoresho cy’amasengesho, icyerekezo cy’Itorero, ndetse n’ikimenyetso cy’uko hari igikorwa cyihariye Imana yari yarashinze Evelyne mbere y’uko ava mu isi.

Inkuru ye ikomeje kubabera urwibutso ko ubuzima bushobora kuba bugufi, ariko ubutumwa bushobora kuramba. Evelyne yaragiye, ariko amagambo ye akomeje gusigira abantu icyizere, n’itoto rishya mu mwuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *