RIP: Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare 3 ba RDF batezwe agaco bakicwa abandi bagakomereka

Kuri uyu wa 3 tariki ya 7 Gicurasi 2025 inkuru izindutse ivugwa mu binyamakuru ni inkuru y’urupfu rubababje rw’abasirikari ba RDF biciwe mu butumwa bw’amahoro abandi bagakomereka bikozwe n’ibyihebe.

Leta y’u Rwanda niyo yatangaje ko aba basirikare batatu bapfuye tariki ya 3 Gicurasi 2025 mu Ntara ya Cabo Delgado aho Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.

Ubwo aba basirikare bari kuri patoroyi bari kumwe na bagenzi babo bageze mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riri mu Karere ka Macomia nibwo batezwe agaco n’ibyihebe bararaswa.

Amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zarasanye n’ibyo byihebe bikarangira batatu mu basirikare ba RDF aribo bahasize ubuzima abandi bagakomereka.

Igisirikare cy’u Rwanda gikomeje kwihanganisha imiryango yabo baguye ku rugamba ndetse kinihanganisha umuryango wa gisirikare muri rusange.

Inkuru ducyesha igihe yagiraga iti “Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu bagakomereka. Byabaye ku wa 3 Gicurasi, mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riri mu Karere ka Macomia.”

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare 3 ba RDF batezwe agaco bakicwa abandi bagakomereka. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *