Icyizere cyo kwegukana Igikombe cya Shampiyona gisa n’icyayoyotse nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ibi bihano iyi kipe yahawe na Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, biyitegeka gukina umukino wa Bugesera FC, kandi ukazakomereza ku minota yari isigaye, ndetse indi mikino ibiri isigaje muri Shampiyona ikayikina nta mufana uri muri stade.
Nyuma yo kugezwaho iyi myanzuro, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko banyuzwe n’umwanzuro wafashwe kandi biteguye “gushyira mu bikorwa ibyo basabwe”.
Rayon Sports irasabwa gutsinda Bugesera FC ibitego byibuze bitatu mu minota 33 y’umukino ugomba gusubukurwa ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Gutsindwa uyu mukino iraba ari intambwe iyisubiza inyuma ku rugendo rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, aho ikomeza kurushwa amanota abiri na APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League n’amanota 61.
Gusubira inyuma ku rutonde rwa Shampiyona biratuma Rayon Sports ikomeza kurota irushanwa rya CAF Champions League iherukamo mu myaka itandatu ishize.
Si ikibazo cyo kwitabira iri rushanwa ifite cyonyine, kuko iyi kipe irimo ikibazo cyo kudahembera igihe abakinnyi bayo, kandi ikaba ifite n’ibirarane ibereyemo n’abakozi bayo.
Rayon Sports iri mu ihurizo ryo guhemba uwahoze ari umutoza wayo, Robertinho wirukanywe. Uyu yagejeje ikirego muri FERWAFA, asaba kwishyurwa ibihumbi 20$ by’imishahara y’amezi ane mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.
Kwishyura aya mafaranga yose ni ikibazo kuko Rayon Sports izakina imikino ibiri ya nyuma ya Shampiyona nta mufana n’umwe uri ku kibuga, nyamara ari bo yakuragaho amaronko.
Bivugwa ko iyi kipe kugira ngo yinjize amafaranga menshi yashakaga kwakirira imikino ya nyuma muri Stade Amahoro, ariko kubuzwa abafana byatumye uyu mushinga uzamo birantega.
Nubwo Gikundiro itatwara Igikombe cya Shampiyona, yamaze kubona itike yo kuzakina amarushanwa mpuzamahanga nka CAF Confederation Cup.
Byanze bikunze izakenera abakinnyi bashya biyongera ku bo isanganywe batararangiza amasezerano.
Rayon Sports ikeneye kuganiriza abakinnyi isanganywe ikabongerera amasezerano kugira ngo bazakomeze kuyifasha. Aba bayobowe na Kapiteni Muhire Kevin, Khadime Ndiaye, Bugingo Hakim, Serumogo Ali, Biramahire Abeddy na Iraguha Hadji.
Biramenyerewe ko iyo Rayon Sports itari mu bihe byiza abafana na bo babura. Kutagera ku musaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino, birakoma mu nkokora imishinga Rayon Sports yari ifite muri gahunda irimo kugurisha imigabane y’ikipe.
Rayon Sports itaragendekewe neza n’impera z’umwaka w’imikino irateganya gusubirana akuka ubwo izaba yakiriye Yanga SC kuri Stade Amahoro, mu mukino wa gicuti utegura umwaka utaha w’imikino.
Uyu na wo urasaba ubuyobozi bwayo kwitegura kuko igomba gushaka amafaranga yo kuzatunga iyi kipe yo muri Tanzania igihe izaba yayisuye i Kigali, dore ko yanayorohereje itazayishyura ikiguzi cy’umukino.