Impunzi z’abakongomani 657 nizo zimaze kunyura ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zisubira mu byazo, nyuma y’iminsi mike bahunze imirwano yari ishyamiranyije Umutwe wa M23 n’ingabo z’iki gihugu FARDC ifatanyije na FDLR, Wazalendo, Abarundi n’Abacanshuro.
Aba bose basubiye mu byabo kuri uyu wa gatatu, tariki 29 Mutarama 2025 nyuma y’amasaha asaga 10 nta masasu y’imbunda ziremereye yumvikana mu mujyi wa Goma.
Amakuru atugeraho n’uko aba bose bambutse nyuma yo kuvugana n’imiryango yabo batahunze bakumva ko agahenge kagarutse,
Abaturage b’abakongomani bari barahungiye mu Rwanda n’i 1 167, abenshi bakaba barageze mu Rwanda ubwo imirwano yari ikaze mu mujyi wa Goma, ndetse Umutwe wa M23 ukaba warabashije no kuwigarurira.
Aba baturage basubiye mu byabo nyuma y’uko abacanshuro b’abanyaburayi nabo bari baraje gufasha Igisirikari cya FARDC imirwano yabakomerera bagahungira muri MONUSCO nabo bahungishirijwe mu Rwanda ngo babashe gusubizwa mu bihugu baturutsemo.
Yaba aba bacanshuro n’abaturage babisikanaga, bose ku ruhande rw’umupaka wa repubulika iharanira Demukarasi ya Congo barimo kwakirwa na M23 kuko ariyo iri kuwugenzura, nyuma yo kwigarurira umujyi wa Goma.
Ambasaderi w’u Rwanda mu karere k’Ibiyaga bigari, Vincent Karega mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo u Rwanda rwakiraga impunzi z’abasirikari ba FARDC na Wazalendo bahunze urugamba bari bahanganyemo na M23 yavuze ko yaba bo ndetse n’abaturage bahunze ntawe uhejwe kuba yasubira mu gihugu cye.